00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg avuga ko yumviswe nabi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 May 2013 saa 09:08
Yasuwe :

Nyuma y’aho IGIHE twandikiye inkuru ifite umutwe ugira uti “Bull Dogg arinubira umushahara wa PGGSS III”, mu bitekerezo 22 byari bimaze gutangwa, uretse 2 gusa ibindi byaje binenga uyu muraperi.
Amaze gusoma iyi nkuru Bull Dogg yabwiye IGIHE ko abantu bumvise nabi ibyo yavuze. Ubwo yari ku rubyiniro Bull Dogg yagize ati “Niyo mpamvu natwe baba baduhaye kuri ayo mafaranga makeya ariko nabo baba bashakamo ayabo. Kubera ko nabo baba bashakamo ayabo, niyo mpamvu bababwira ngo muzabafashe (…)

Nyuma y’aho IGIHE twandikiye inkuru ifite umutwe ugira uti “Bull Dogg arinubira umushahara wa PGGSS III”, mu bitekerezo 22 byari bimaze gutangwa, uretse 2 gusa ibindi byaje binenga uyu muraperi.

Amaze gusoma iyi nkuru Bull Dogg yabwiye IGIHE ko abantu bumvise nabi ibyo yavuze. Ubwo yari ku rubyiniro Bull Dogg yagize ati “Niyo mpamvu natwe baba baduhaye kuri ayo mafaranga makeya ariko nabo baba bashakamo ayabo. Kubera ko nabo baba bashakamo ayabo, niyo mpamvu bababwira ngo muzabafashe mudutore natwe muri kudufasha, muri ubwo buryo tuzunguka nabo bunguke kandi namwe mwunguke.”

Aganira na IGIHE, Bull Dogg yavuze ko ahakana ko atinubiye umushahara agira ati “Ntabwo ku rubyiniro nanennye amafaranga BRALIRWA iduha, ahubwo nasobanuraga ko nayo iba iri mu bucuruzi [busness] iba igomba kunguka.”

Umva hano amagambo yose Bull Dogg yavugiye ku rubyiro mu gitaramo cya Nyamagabe:

Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus kuri uwo munsi w’igitaramo, Bull Dogg yagize ati "BRALIRWA nayo ifitemo inyungu, ntabwo iduha akazi kuko idukunze cyane, iduha akazi kuko hari icyo itubonamo twazanamo inyungu; nicyo nashatse kuvuga."

Bull Dogg yamusobanuriye ko ubu umuhanzi asigaye akora cyane ari nayo mpamvu avuga ko yifuza ko amafaranga miliyoni imwe BRALIRWA ibahemba buri kwezi yakongerwa.

Umunyamakuru amubajije niba mu magambo ye yashatse gusobanura ko babaha amafarnga make, Bull Dogg yasubije ati “Twifuza ko yazamuka kuko niba umwaka ushize ari yo twakoreraga kandi twongera ingufu mu bikorwa byacu […] nabo rero bakagombye kuduha icyubahiro cyangwa ako gaciro bakongera agafaranga. Kuko nabo kugira ngo bongere bakore uyu munshinga bawukomeze, ni uko nabo hari inyungu baba babonyemo. Ni ukuvuga ngo niba baba babonyemo inyungu kubera abahanzi nibagire ikindi bafasha abahanzi nabo babongerere ku gafaranga”

Bull Dogg ariko yongeraho ati “Tujya tubabwira ikibazo cy’amafaranga, gusa nta wuburana n’umwica nyine kandi ariya mafaranga nta n’ubwo wakwicara gutya ngo akwizanire.”

Arongera ati “Kwayura kubi ni ukurira uremera nyine ukayarya nyine ugakora ubwo nyine ugakora. Twongeje ingufu mu bintu byacu nabo rero uko bunguka bajye batwongera tugire akagufu twongeramo.”

Umva ikiganiro Bull Dogg yagiranye na Gentil Gedeo, umunyamakuru wa Radio Salus:

Mu marushanwa ya PGGSS II Bull Dogg yakunze kurangwa n’amagambo akarishye.

Umwaka ushize, umuraperi mugenzi we mu itsinda rya Tuff Gang, Jay Polly, yanenze ko muri iri rushanwa bamwe mu bahanzi [yanatunze agatoki] bagiye bitoresha ntihagire ingamba bifatirwa kugeza ku ndunduro yaryo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .