00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg yumijwe no kwibura muri 5 bakomeza muri PGGSSIII

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 July 2013 saa 08:59
Yasuwe :

Umuraperi Bull Dogg yavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma aseta ibirenge, agaragaza ko atari mu bahanzi batandaatu bakwiye guhita bavanwamo ku ikubitiro.
Bull Dogg, wakunze kujya arangwa n’amagambo akarishye umwaka washize no mu ntangiriro z’uyu, yagaragaje ko atewe urujijo rukomeye n’amagambo abiri “gukundwa cyane cyangwa se kumenya kuririmba”, akibaza niba koko baragendeye ku bazi kuririmba kurusha abandi cyangwa se niba baragendeye ku kureba abahanzi bakunzwe kurusha abandi.
Asa (…)

Umuraperi Bull Dogg yavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma aseta ibirenge, agaragaza ko atari mu bahanzi batandaatu bakwiye guhita bavanwamo ku ikubitiro.

Bull Dogg, wakunze kujya arangwa n’amagambo akarishye umwaka washize no mu ntangiriro z’uyu, yagaragaje ko atewe urujijo rukomeye n’amagambo abiri “gukundwa cyane cyangwa se kumenya kuririmba”, akibaza niba koko baragendeye ku bazi kuririmba kurusha abandi cyangwa se niba baragendeye ku kureba abahanzi bakunzwe kurusha abandi.

Asa n’ukora urutonde rw’abahanzi avuga ko bari bakunzwe kurusha abandi, Bull Dogg yishyize muri batatu ba mbere nyuma ya Riderman na Fireman, bityo akagaragaza ko niba koko mu guhitamo abahanzi bakomeza barakurikije kureba umuhanzi ukunzwe [ari nacyo cyakurikijwe] nta na kimwe cyagombaga kumubuza kuza muri batanu ba mbere.

Naho mu gukora urutonde rw’abahanzi baririmba neza kurusha abandi, Bull Dogg kimwe n’abandi bahanzi nawe yavuze ko umuhanga ubarimo kubarusha ari Christopher wenyine, ku buryo avuga ko ibyo bari kugenderaho byose yagombaga kuza mu bahanzi batanu bakomeza mu irushanwa rya PGGSS III.

Yagize ati “Birababaje kuba ntakomeje cyangwa n’abandi muri bagenzi banjye natekerezaga ko bakomeza badakomeje, ariko niba koko iyo miririmbire bayigendeyeho, harimo akabazo kuko Christopher yari umuririmbyi mwiza cyane, Riderman niwe wari ukunzwe cyane . Njyewe mvugisha ukuri niyo kamere yanjye bazampore ukuri; Christopher imiririmbire, Fireman gukundwa cyane, Riderman gukundwa, nanjye Bull Dogg nari nkunzwe mwibuke cyane cyane na Rubavu. Nimba hari ibindi byaje nyuma bakurikije ntazi simbizi, gusa Imana niyo nkuru”.

Bull Dogg asobanura ko ibintu byose yasabwaga yabikurikije, akavuga ko atari Bull Dogg w’umwaka washize avuga ko yahindutse bityo atiyumvisha impamvu yahita avanwa muri iri rushanwa.

Ati “Ikinyabupfura ndagifite, muntandukanye na Bull Dogg wo mu bihe bya kera, ikinyabupfura ndagifite. Kwitabir ibyo baduhamagawemo nko mu myitozo n’ibindi byose narabyitabiraga kandi ku gihe”.

N’ubwo yavuyemo bwose, Bull Dogg yashimiye abafana be, avuga ko batumye ahora asa neza.

Abahanzi b’inararibonye bazanywe nk’abagize akanama nkemurampaka ari bo Kidum Kibido, Aaron Nitunga, Mighty Popo na Aimable Twahirwa bari bashinzwe kureba umuhanzi ukunzwe kurusha abandi, kureba imiririmbire y’umuhanzi, imyitwarire ye n’imitegurire ye ku rubyiniro (stage) n’ibindi bishamikiye kuri ibyo byerekana ko ari umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda.

Aba bahanzi bari muri PGGSS III kandi basabwaga kwitwara neza no kubahiriza amahame n’amategeko y’iri rushanwa kuko nabyo byari bifite amanota bihesha umuhanzi hakiyongeraho gutorwa n’abafana bawe hakoreshejwe SMS.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga hatangajwe ko abahanzi batanu bakomeza mu irushanwa rya PGGSS III kuko ari bo bakunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda ari Riderman, Urban Boyz, Knowless, Dream Boyz na Mico The Best naho Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi bo barasezererwa.

Umva ijambo Bull Dogg yavuze akimara kubwirwa ko avanywe mu irushanwa rya PGGSS III:

Amafoto


Bull Dogg avuga ko inzira zose bari gukoresha atagombaga kubura muri batanu bakomeza
Bull Dogg yavuze ko urutonde rw'abakomeje rurimo akabazo, yongeraho kandi ko we azajya ahora avugisha ukuri nashaka akazakuzira
Aha imitima y'abahanzi benshi yateranaga igihunga kuko bari bagiye kumenya umuhanzi wa nyuma ugiye gukomeza abandi bose bakava muri PGGSS III
Umuhanzi wa nyuma yaje kuba Urban Boyz, nuko abandi bahabwa insinde
Ngaba abaje kwisanga ku rutonde rw'abahanzi basezerewe; Kamichi, Senderi, Bull Dogg, Christopher, Danny na Fireman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .