Mu gitaramo giheruka kubera i Nyamagabe, ubwo yari ari kuririmba umuhanzi Bull Dogg yacecekesheje abafana n’abacuranzi nuko avuga ko yifuza ko amafaranga miliyoni imwe bahabwa buri kwezi na BRALIRWA yakongerwa.
N’ubwo Bull Dogg yavuze ko ashima ko abategura aya marushanwa bifashisha abahanzi mu kwamamaza ikinyobwa cyabo cya Primus Bull Dogg yagaragaje ko baramutse babongeje umushahara byarushaho kuba byiza.
Bull Dogg witabiriye PGGSS II, yasobanuye ko akazi basigaye bakora asanga kariyongereye cyane agereranyije n’irushanwa riheruka.
Yagize ati “Nabo baba bashakamo ayabo bababwira ngo muzabafashe [abahanzi] ariko nabo [BRALIRWA] mubafasha.”
Mu kiganiro na Radio Salus, Bull Dogg yavuze ariko ko batayongereye ntacyo yarenzaho ngo kuko ’nta wuburana n’umuhamba’.
Mu kiganiro na Gatabazi Martine, umuyobozi ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Primus muri BRALIRWA ari nawe ukurikiranira hafi iri rushanwa yabwiye IGIHE ko nta kazi kiyongereye baha abahanzi.

Gatabazi yagize ati “Ndumva tutarongereye akazi k’abahanzi. Tubaha miliyoni buri kwezi yo kwitegura; ndumva ari amafaranga ahagije nkurikije ibyo bakora.”
EAP itangaza ko ibitaramo byakozwe mu irushanwa rya PGGSS II ari 12 mu gihe iby’uyu mwaka ari 11. Gusa isobanura ko icyahindutse ari uko bimwe mu bitaramo bya PGGSS III bya LIVE bizakorerwa mu Ntara.
Umuraperi Bull Dogg yakunze kujya arangwa n’amagambo akarishye mu bitaramo bya PGGSS II, harimo no kwibasira abahanzi bagenzi be mu mvugo yeruye.
TANGA IGITEKEREZO