00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akomeje guhiga ishoka….mu mazina ye 50 yahisemo irisimbura Bull Dogg

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 October 2014 saa 01:11
Yasuwe :

Amaze kuba ubukombe mu kwandika no gukora Hip Hop, akiyita icyogere, ingabo y’igikwerere mu bakora iyi njyana mu Rwanda, si umuhanzi mushya ahubwo ni inzu y’ibitabo kuri benshi mu bakunda umuziki we bamuzi ku mazina aruta ay’ishoka dore ko aye akabakaba 50.
Yitwa: Cyamakara cy’i Bwanamukari Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu Mibambwe wa 5 Rwagakoco Boudha Ngoma ya Sacyega The Scrudge of God(Umuhannyi wa Nyiribiremwa) Mu mazina 50 aruta ay’ishoka Bull Dogg n’andi menshi (…)

Amaze kuba ubukombe mu kwandika no gukora Hip Hop, akiyita icyogere, ingabo y’igikwerere mu bakora iyi njyana mu Rwanda, si umuhanzi mushya ahubwo ni inzu y’ibitabo kuri benshi mu bakunda umuziki we bamuzi ku mazina aruta ay’ishoka dore ko aye akabakaba 50.

Yitwa:
  Cyamakara cy’i Bwanamukari
  Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu
  Mibambwe wa 5 Rwagakoco
  Boudha
  Ngoma ya Sacyega
  The Scrudge of God(Umuhannyi wa Nyiribiremwa)
  Mu mazina 50 aruta ay’ishoka Bull Dogg n’andi menshi amutandukanye n’abamugwa mu ntege muri Hip Hop.

Ndayishimiye Bertrand niyo mazina yiswe n’ababyeyi akibona izuba mu 1988. Muri 2008 yahinduye inyito y’uruhu yagombaga kujya garagaramo imbere y’abafana yiha izina Bull Dogg naryo ryakorogoshoye benshi mu mitwe bibaza ukuntu umuntu yiyita ‘Imbwa’.

Uko yagiye yesa imihigo anacengerwa n’amatwara y’injyana ya Hip Hop, Ndayishimiye yagiye yiha amazina mashya andi akayahabwa n’abafana be, abo mu muryango, abo yigana na bo n’inshuti ze za hafi afata nk’abiru babitse menshi mu mabanga ye.

Ndayishimiye Bertrand amaze kugwiza amazina akabakaba 50, akaba umuhanzi waciye agahigo mu mateka y’umuziki nyarwanda ufite amazina menshi kurusha abandi. Ishoka cyangwa indyankwi ni cyo kintu mu Rwanda kizwiho kugira inyito nyinshi gusa Bull Dogg yarayihize ndetse akaba afite izina rishya risumbura Bull Dogg.

Mu kiganiro na IGIHE, Bull Dogg yemeje ko yahisemo izina rishya rya’ Kemosabe’ azajya akoresha mu buhanzi nk’ikimenyetso cyerura ko ari inshuti magara n’injyana ya Hip Hop.

Ati “Nahisemo izina rishya risimbura iryo nakoreshaga mbere. Ni ibintu bisanzwe ko umuhanzi ashobora kwiyita irindi zina rishya, uretse kuba bimenyerewe mu bihugu byo hanze no mu Rwanda byarabaye, Faycal yarivanyeho yiyita CODE, Ben ararihindura yiyita The Ben; nanjye Bull Dogg ryavuyeho ubu nitwa ‘Kemosabe’”

Yiha iri zina, Bull Dogg ngo yashakaga kwerekana ko atazatezuka ku rukundo afitiye Hip Hop rwanashinze imizi mu mutima we. Ati “Kemosabe bisobanura inshuti yo kwizerwa cyangwa inkoramutima , nanjye ndashaka kwerekana ko ndi inshuti yo kwizerwa ya hip hop. Twunze ubumwe ntabwo nzayihemukira”

Amazina agera kuri 50 Bull Dogg yitwa ngo iyo hagize uhamagara rimwe muri yo ahita yumva byihuse ko ari we bavuze.

Ati “Ayo mazina yose ni ayanjye kandi iyo bamamagaye mpita menya ko ari njyewe. Amwe nyahabwa n’abafana, andi nkayiyita ngendeye ku ishusho mbona muri icyo kintu niyitiriye. Ni menshi ntabwo nakwemeza ko ari aya mazina gusa mfite”

1. Bull Dogg
2. Old Skull
3. Jisho ry’uruvu
4. Natorious
5. Boudha
6. El Patrone
7. Semwiza
8. Sembyariyimana
9. Bibero bikingiye abarwayi
10. Cyamakara cy’i Bwanamukari
11. Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu
12. Commandant de haut altude
13. Tout près de Jesus
14. Slow motion
15. Hardcore
16. Heavyweight MC
17. Bad boy
18. Badman
19. Motherboard
20. Data Base
21. The Viper
22. Undertaker
23. Mibambwe Mutabazi maboko
24. The story teller
25. Gutchie Gutchie Pipe
26. Hot cluk’s body boy
27. Sex Machine
28. El Maestro
29. El Diablo
30. El Classico
31. Stunna
32.Butcher
33.Staline
34.Mibambwe wa 5 Rwagakoco
35.Cyambarantama cya Ntabwoba
36.Cyogere cy’ingoma ya Rwoga
37.Ngoma ya Sacyega
38.Nkoma ya Nkondogoro
39.Augusto Pinochet
40.The Scrudge of God(Umuhannyi wa Nyir’ibiremwa)
41.Magic Malik
42.Killing Machine
43.Hood Product
44.Double G
45.Rwagacoco
46.Kemosabe
.
.
.

Bull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo "Umunsi w’Imperuka" igakundwa cyane ,nyuma yasohoye iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa bikomeye kuva ubwo Bull Dogg ashinga imizi muri Hip Hop mu Rwanda.

Nyuma y’amashusho ya ’Nk’umusaza’ Bull Dogg agiye gushyira hanze amashusho y’iyo yise ’Nyiringoma’ n’indi nshya yakoranye na Riderman na Social.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .