Bruce Melody umwe mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, yavuze ko igihe cyose iyo yumvise cyangwa akaririmba indirimbo yitwa ‘Ndumiwe’ iteka mu mutima we ahita yibuka umukobwa witwa Faransina wamuhaye umufuka w’ibirayi mu mwaka ushize.
Imbere y’abafana ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star mu Karere ka Musanze, yagize ati “Ngiye kubaririmbira iyitwa Ndumiwe, iyi ndirimbo yanjye iyo nyiririmbye mpita nibuka umukobwa witwa Faransina, umuntu uzamubona azamubwire ko namushakishije namubuze.”

Yongeyeho ati “Faransina sinzamwibagirwa, maze igihe kinini mushakisha, ndabyibuka yampaye igifuka cy’ibirayi.”
Bruce Melody kandi yavuye imbere y’abafana ababwiye ko yifuza ko bamushyigikira akegukana igikombe. Ati “Ntabwo naje muri iri rushanwa kugira ngo mbe uwa kabiri, naje kugitwara kandi Ibitangaza ndabyizeye muzabimfashamo.”
I Musanze yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo "Ndakwanga", "Umutwe" na asoreza kuri “Ndumiwe” imwe mu zo yakoze zakunzwe cyane.


TANGA IGITEKEREZO