00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody na Super Level bari mu nkiko bapfa miliyoni 18

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 16 March 2015 saa 04:58
Yasuwe :

Nyuma y’amezi abiri Bruce Melody na Super Level basheshe amasezerano y’imikoranire bari bafitanye, iyi nzu ituganya umuziki yerekeje mu nkiko aho isaba Bruce Melody kwishyura agera muri miliyoni 18 z’amanyarwanda bamutakajeho.

Nk’uko Richard Nsengumuremyi umuyobozi wa Super Level yabihamirije IGIHE, yavuze ko ikirego cyamaze kugera mu rukiko ndetse kuri uyu wa Mbere wa tariki 16 Werurwe impande zombi(Melody na Super Level) bitabye ubutabera mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi i Nyamirambo.

Yagize ati, “Nyuma y’aho Melody yandikiye ibaruwa isezera muri Super Level ntiyigeze yubahiriza amasezerano uko yari ateye kuko byari biteganyijwe ko naramuka agiye amasezerano atararangira azishyura amafaranga yose yamukoreshejweho”.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ari kenshi bagiye basaba Melody guhura na we ngo basase inzobe akababera ibamba ari nabyo byatumye bafata umwanzuro wo kwerekeza mu nkiko.

Ati, “Kugeza ubu turasaba ko yakwishyura miliyoni 18 z’amanyarwanda harimo n’ayo kwishyura abavoka n’ibindi byinshi byamukoreshejweho ariko isaha n’isaha yakwiyongera”.

IGIHE yagerageje kuvugisha Bruce Melody ngo asobanure iby’iki kirego Super Level yamutanzeho ariko telefone ye igendanwa ntiyaboneka ku murongo.

Nyuma y’uko Super Level na Bruce Melody bari imbere y’ubutabera kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko bazasubira imbere y’ubucamanza kuwa Gatatu tariki 18 Werurwe 2015.

Imikoranire ikiri myiza hagati ya Bruce Melodie na Super Level, uyu muhanzi yafataga ijanisha ringana na 30 ku mafaranga y’ibikorwa byose yakoraga iyi nzu nayo ikaba yaragombaga kumufasha ibyo gukora muzika ye no kuyimenyakanisha.

Hari amakuru yemeza ko Super Level yatanze ikirego igaragaza ko ishaka kugira uruhare ku mafaranga uyu muhanzi ahabwa na Tigo Rwanda ndetse n’ayo azahabwa na Bralirwa muri PGGSS ngo kuko yabonye amahirwe yo gukorera aya mafaranga bivuye ku musaruro y’ibyo bamugejejeho akiri muri Super Level.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bamamariza Tigo Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .