Kubera ibibazo Benzo yahuye nabyo nyuma yo gupfusha nyina muri Gicurasi 2013, yabonye amahirwe yo kwiga mu ishuri rya Leta mu ntara y’Amajyepfo mu gice cy’icyaro yanga kujya kwigayo yigumira i Kigali.

Kubwimana Gilbert benshi bazi ku izina rya “Benzo” ukora Hip Hop wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Icyizere’, ‘Inzira’, ‘Nema’, n’izindi yapfushije nyina mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2013.
N’ubwo yapfushije nyina babanaga kuko yari atakibana na se, ndetse n’ibibazo bikarushaho kumugeraho ari uruhuri, Benzo yarihanganye akomeza amashuri ye. Umwaka wa 2013 urangiye, Benzo yabonye amahirwe yo gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, icyiciro rusange maze yoherezwa kwiga mu karere ka Ruhango mu cyaro. Uyu mwana amaze kubona ko atazabasha kwikemurira ibibazo ari mu cyaro yanze kujyayo ahitamo kuguma mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Benzo yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye yanga kujya kwiga mu cyaro. Ati, “Impamvu yatumye ntajya kwiga mu cyaro, ni uko nabonye ninjya kwiga mu cyaro nta kintu na kimwe nzageraho kandi ibintu byose ari njyewe ubyikemurira. Nta mama undi hafi nsa nk’aho ibibazo byose ni njyewe ubyikemurira.”
Nyuma yo kutajya kwiga mu cyaro, Benzo ubu yiga mu ishuri ryigenga rya Saint Patrick ku Kicukiro akaba yishyurirwa amafaranga y’ishuri na mubyara we na we akikemurira ibibazo by’imibereho nko kwishakira imyambaro, gushaka amafaranga yo kujya muri studio gukora indirimbo n’ibindi bitandukanye.
Ati, “ Ubu niga muri Saint Patrick, amafaranga y’ishuri nyahabwa na mubyara wanjye. Nanjye iyo ndi hano i Kigali nikemurira ibibazo kuko iyo nkoze nka concert(igitaramo) nibwo mbona amafaranga yo kugura imyambaro no kwikemurira ibindi bibazo mpura nabyo. Byose ni njyewe ubyikemurira.

Ku myaka 14, Benzo amaze guhura n’ibibazo bimukomereye ndetse akaba asaba abana bagenzi be kuzirikana ko hari abandi bantu bafite ibibazo ndetse babayeho nabi.
Benzo ati, “Isomo maze kubona ni uko umubyeyi ari byose. Gupfusha umubyeyi noneho ukiri muto birababaza. Inama nagira bagenzi banjye ni uko bamenya ko hari bagenzi babo bameze nabi kandi barusheho kugira umutima ufasha.”
TANGA IGITEKEREZO