Muri iki gitaramo cyari kigamije kumurika ibihangano bishya bya Ben Nganji haba mu ‘Nkirigito’ n’indirimbo, yagihuriyemo n’abandi bahanzi bakunzwe barimo KNC, abakirigitananga Sophia Nzayisanga na Daniel Ngarukiye.
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo cya Ben Nganji bari bafite amashyushyu menshi yo kubona Ntamukunzi Theogene acuranga iningiri muri za ndirimbo ze zakanyujijeho ha mbere. Indirimbo ze zose, Ntamukunzi yaziririmbye abifashijwemo n’abafana wabonaga ko baryohewe no kubona uyu musaza acuranga.
Byabaye akarusho ubwo Ben Nganji yageraga ku rubyiniro. Benshi mu bafana bari bitabiriye iki gitaramo bazamutse bamusanga kuri Stage bamufasha kuririmba ze nka "Uzabe umugabo", “Uyu mukecuru”, ’Rehema’ n’izindi.

Benshi ariko, bakomeje kuzamura amajwi babwira Ben Nganji ko bashaka ko abanyurizaho urwenya bamuziho yise ‘Inkirigito’.
Inkirigito ni inganzo y’umwihariko yahimbwe na Ben Nganji, ni izinga rizingiyemo igitwenge gituruka mu ruhererekane rw’amagambo, ahindagurikira mu nteko z’amazina. Inkirigito itera gutwenga, ikaba ikubiyemo inyigisho haba izo mu Rwanda no mu bindi bice by’Isi, haba mu gihe cyashize n’ikizaza.
Ben Nganji yakoze mu nganzo yerekana ko ‘Inkirigito’ ari ubuhanzi kamere bumurimo, byari ku nshuro ya mbere kuri benshi mu Banyakigali bari baje gushyigikira uyu muhanzi dore ko ibitaramo yayerekaniragamo yabikoreraga mu Majyepfo aho yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.


















Amafoto: Bizimana Jean
TANGA IGITEKEREZO