00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Nganji agiye gukora igitaramo azahuriramo n’abakirigitananga bakomeye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 July 2015 saa 09:40
Yasuwe :

Ben Nganji benshi bamenye mu buhanzi bw’inkirigito n’indirimbo zitandukanye nka Mbonye umusaza, Nsazanye inzara, Rehema, Habe n’akabizu n’izindi yateguye igitaramo cye cya mbere bwite yise ‘Inkirigito Concert’ azamurikiramo umusaruro w’ibyo yagezeho mu myaka umunani amaze mu buhanzi.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko yateguye iki gitaramo nk’urubuga azataramiramo abakunzi b’ibihangano bye ndetse by’umwihariko azagaragaze intera ubuhanzi bwe yise ‘Inkirigito’ bugeze.

Yagize ati “Kiriya gitaramo, ni cyo cyanjye bwite niteguriye. Ni ubwa mbere muri iyi myaka umunani ishize nkora umuziki ndetse nzanagaragaza by’umwihariko intera ‘Inkirigito’ igezeho. Kuri uwo munsi nzatarura, maze iminsi narataze ubu ngiye gutarura”

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Inkirigito Concert’, Ben Nganji azaba afatanyije n’abahanzi b’abakirigitananga bakomeye mu Rwanda Nzayisenga Sophia na Daniel Ngarukiye. By’umwihariko yanitabaje KNC Imfurayiwacu na Ntamukunzi Theogene umuhanga mu gucuranga iningiri.

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 31 Nyakanga 2015 kuri Hill Top Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Yasoje avuga ko abakunze inkirigito by’umwihariko abakunda umuziki we, abararikiye kuzaza kwifatanya na we kuri uyu munsi. Azashyira hanze ibihangano bishya ndetse kuri uwo munsi azagurisha imbumbe y’indirimbo z’indobanure yise ‘Best Of Ben Nganji’ n’album ye ya mbere izaba icuruzwa ku mafaranga make.

Ati, “Inkirigito irataze, nzatarura kuri uwo munsi, mwese abayikunze ndabatumiye . Abakunda ibihangano byanjye bakomereze aho ariko ntibabikore mu magambo gusa . Nibanyegere, bangire inama, bampe ibitekerezo cyangwa nibabona ubushobozi bayimpe ifatika maze ubutumwa dutanga bugere ku Banyarwanda n’isi yose .”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .