Umuhanzi Bahati Alphonse umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana, avuga ko igihembo aherutse guhabwa cya Groove Awards 2013 cyamwongereye imbaraga mu bikorwa yari asanzwe akora byo gufasha abatishoboye.
Aganira na IGIHE, Bahati yagize ati “Ubu ndashaka kubakira umugore utuye muri za Masaka. Ndifuza ko tubinyujije mu buhanzi twamubonera icumbi.”
Bahati Alphonse yegukanye iki gihembo nk’umuhanzi w’umwaka mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda. Bahati yatowe hagati y’abahanzi Gaby Ireene Kamanzi, Theo Uwiringiye, Tonzi, Kabaganza Liliane na Bizimana Patient bari ku rutonde rw’abahataniraga iki gihembo.
Bahati uzwi mu Ndirimbo Birasohoye yaririmbanye na King James, yamenyekanye nk’umwe mu bahanzi barangwa n’ibikorwa byo kubakira abakene, gufasha impfubyi n’abandi batishoboye.
Ubwo yageraga i Kigali mu Rwanda avuye muri Kenya guhabwa iki gihembo yakiriwe n’abahanzi bagenzi be barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, King James, Dany Nanone, Young Grace n’abandi.
Kuri uyu wa Gatanu arateganya kumurikira akarere akomokamo ka Rubavu iki gihembo n’ibindi yahawe. Arateganya kandi gukora igitaramo gikomeye cyo gushimira Imana intambwe yamuteje; igitaramo kizabera muri Stade ya Rubavu kikazamara iminsi itatu.



















TANGA IGITEKEREZO