Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 1 Kamena 2013, habaye umuhango wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta, ahatangarijwe abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana begukanye imyanya ya mbere mu marushanwa ya ’Groove Awards’ asanzwe abera muri Kenya, agategurwa ku bufatanye n’umuryango wigenga wa Skiza, agashami ka ka Safaricom.
’Bahati Alphonse’ ku ruhande rw’u Rwanda, ’Redemption Voice’ ku rugande rw’u Burundi, ’Exodus’ ku ruhande rwa Uganda na ’Christina Shusho’ ku ruhande rwa Tanzania ni bo baraye begukanye imyanya ya mbere mu bihembo bya Groove Awards 2013.
Abatsinze batangarijwe mu ijoro ryari ryagenewe guhemba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bitwaye neza mu mwaka ushize ryabereye i Nairobi muri Kenya ahitwa Kenyatta International Conference Centre (KICC) kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abahanzi batandatu bari baratoranijwe ni Gaby Ireene Kamanzi, Theo Uwiringiye, Bahati Alphonse, Tonzi, Kabaganza Liliane na Bizimana Patient, bikaba birangiye Bahati Alphonse ariwe uyegukanye.
Bahati yari aherutse gukorana na King James indirimbo bise “Birasohoye”, ikimara kugera hanze King James yahise yegukana intsinzi mu marushanwa ya PGGSS II, none na Bahati bimusohoreyeho atwaye ’Groove Awards 2013’, kimwe mu bihembo mpuzamahanga byo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba.
Gaby Kamanzi ni we wari woherejwe n’abahanzi bagenzi be bo mu Rwanda kubahagararira, bitewe n’uko umuhanzi umwe ari we wari wemerewe itike yo kujya muri Kenya, ahaberaga ibyo birori.
Muri ibi birori byari bishyushye, bina imbonankubone kuri televiziyo ya KTN, Perezida Uhuru Kenyata wari wabyitabiriye hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye, yafashe ijambo maze avuga ko Guverinoma ye na Leta ayobora baha agaciro ubuhanzi, ndetse ari yo mpamvu hari Ministeri ishinzwe Umuco na Iiporo kandi ko ubu gahunda ikurikiye ari iyo kurwanya abapirata ibihangano by’abahanzi ndetse no kureba uburyo abakoresha ihangano by’abahanzi bajya babishyura.
Dore urutonde rw’abatsinze n’ibyiciro bari barimo:
MALE ARTIST OF THE YEAR
DK Kwenye Beat
Eko Dydda
Jimmy Gait
Kevoyout
Kris Eh Baba
Willy Paul *
FEMALE ARTIST OF THE YEAR
Eunice Njeri
Gloria Muliro *
Hellena Ken
Jemimmah Thiong’o
Mercy D’Lai
Mercy Wairegi
GROUP OF THE YEAR
BMF *
Christ Cycoz
Kelele Takatifu
MOG
SOC (Saints of Christ)
Tetete
NEW ARTIST OF THE YEAR / GROUP OF THE YEAR
Bahati *
Chuchu
Denno
HopeKid
Joyce Omondi
Makenna
VIDEO OF THE YEAR
Conquerer - Joyce Omondi *
Emmanuel - Mercy Masika
Katikia Yesu - Kris Eh Baba
Mbona - Daddy Owen & Dennoh
Money Money - M.O.G
Sari Sari - DK Kwenye Beat ft. Anto Neo Soul
SONG OF THE YEAR
Appointment- Jimmy Gait
Mbona- Daddy Owen ft. Dennoh
Mpango wa Kando- Gloria & Evelyne
Sari Sari - DK Kwenye Beat ft. Anto Neo Soul
Sitolia - Willy Paul & Gloria Muliro
Wanajua - Pitson & Mwenye Haki
WORSHIP SONG OF THE YEAR
Asante - Chomba
Ayala - Mercy Wairegi
Hutaniacha - Makenna *
Nibariki - Rozy Ohon
Nimekubali - Eunice Njeri
Usinipite - Ali Mukhwana
ALBUM OF THE YEAR
BMF - Rise Up
Dennoh - Naona Mbali
Mambo Yanabadilika - Hellena Ken *
Nuru - Mercy Wairegi
Penya - Jemmimah Thiongo
Urban Prayers - Rigga
HIP HOP SONG OF THE YEAR
Beautiful People - Eko Dydda
Bila Yesu - SOC *
Bonga Bonga - Kelele Takatifu
Champion - Christ Cycoz
Katikia Yesu - Kris Eh Baba
Sina Chorus - Rigga
AUDIO PRODUCER OF THE YEAR
Bizzy B *
Dr. Eddie
Gitonga
Jackie B
Saint P
Teddy B
VIDEO PRODUCER OF THE YEAR
Dr. Eddie
Eagle Films *
J Blessing
Princecam
Tiger
Young Wallace
RAGGA / REGGAE SONG OF THE YEAR
Amazing Grace - Guardian Angel
Get Ready - Jfam
Holiday - Hope Kid *
Monday till Sunday - Dafari
Pull Up - Kevoyout
This Life - Redemption ft. Simbo & Guardian Angel
COLLABO OF THE YEAR
Holiday - Hope Kid & Altermin Dancers
Kando - Gloria Muliro Ft. Everlyne
Kofi Yoo - Masterpiece ft. D.K Kwenye Beat & Cabassa
Mbona - DaddyOwen Ft. Dennoh
Sitolia - Willy Paul & Gloria Muliro
Wanajua - Pitson & Mwenye Haki *
DANCE GROUP OF THE YEAR
Alabaster
Altermin*
Flamers
Iced
Jims & Dims
Zionists
GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR
Gospel Sunday - Milele FM *
Inuka - Hot 96
Replay Show - Truth FM
Shangilia - Hope FM
Trinity Connect - HBR
Tukuza - Radio Maisha
RADIO PRESENTER OF THE YEAR
Allan T - Trinity Connect (HBR)
Amani - Shangilia (Hope FM)
Antony Ndiema - Tukuza (Radio Maisha) *
Kambua - Inuka (Hot 96)
Esther - FNL (Ghetto Radio)
Jay Njoroge - Mwamba (HBR)
DJ OF THE YEAR
DJ GG
DJ Krowbar
DJ Mo *
DJ Sadic
DJ Sanch
DJ Touch
GOSPEL TV SHOW OF THE YEAR
Crossover - NTV*
Gospel Garage - K24
Kubamba - Citizen TV
Password - NTV
Rauka - Citizen TV
Tukuza - KTN
PWANI SONG OF THE YEAR
Calender ya Mungu - Anastacia Mukabwa
Chuna Pua - Kimsa
Elshadai - Yvonne Aphia
Maisha Bila - Princess Farida
Nakuabudu - Clemence Tumaini
Nakungoja - Mercy D Lai *
RIFT VALLEY SONG OF THE YEAR
Ashe Papalai - Charity Tajeu
Kiboiboi - Faith Kosgei *
Maiwek - Joel Kimeto
Osalaba - Sam Manga
Safina - Maryanne Tutuma
Young Man - Mr. Israel
WESTERN SONG OF THE YEAR
Chemishet - Doreen Baruto
Matsai ka Yesu - Gloria Muliro
Nge Ekhisi - Selina Sitati *
Olwanda - Sally Siboi
Omusamba Kwa Yesu - Bishop Olumasa
Shibenganyata - Joesph Sishia
EASTERN SONG OF THE YEAR
Kwambata - Dorcas Ndambuki
Ndikasyoka Thinani - Stephen Kasolo
Nibwega - Kendi Meme
Nue Ndete - Mbuvi
Twendaneni - Ameru Crew
Utao - Purity Katieko *
NYANZA SONG OF THE YEAR
Amiela Miela - Wamor
Inkanye Nyasae - Caro Nyakwaka
Kwe Kende - Rosemary Ogonya
Many Many - Tetete
Nying Manyien - Geraldine Oduor
Sonko wa Sonko - Christine Atieno *
CENTRAL SONG OF THE YEAR
Agocwo - Betty Bayo
Dady Wa Power - C-Bsir
Kindu wa Nii - Dennis Mutara
Kiriro - Simon Njehia
Magegania - Sammy Irungu
Ruciu Rwaku - David Mambo *
ARTIST OF THE YEAR (UGANDA)
Coopy Bly
Exodus *
Holy Keane Amooti
Jackie Senyonjo
Ruyonga
Wilson Bugembe
ARTIST OF THE YEAR (RWANDA)
Bahati Alphonse *
Gaby Irene Kamanzi
Theo Uwiringiye
Tonze
Kabaganza Liliane
Patient Bizimana
ARTIST OF THE YEAR (TANZANIA)
Bahati Bukuku
Bonny Mwaitegi
Christina Shusho *
Martha Mwaipaja
Rose Muhando
Upendo Nkone
ARTIST OF THE YEAR (BURUNDI)
David Nkundimana
Dudu Niyukuri
Fabrice Nzeyimana
Fortrand Bigirimana
Redemption Voice *
Seraphins Song
Amafoto:





TANGA IGITEKEREZO