Umuhanzi Bahati Alphose, yongeye gusaba abakunzi be kumutora mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda, mu byiciro bitatu arimo ari byo; umuhanzi w’umugabo w’umwaka, Indirimbo y’umwaka n’indirimbo y’amashusho y’umwaka.

Mu butumwa yoherereje abakunzi be, Bahati yagize ati "Bakunzi, umuhanzi wanyu Bahati Alphonse ndabasaba kuntora mu gihembo mpatanira Groove Awards. Kuntora ni ukwandika ijambo Groove ugasiga akanya, ukandika 1a ukohereza kuri 1819."
Umuhanzi King James, waririmbanye na Bahati indirimbo yitwa “Birasohoye” nawe aheruka gusaba abafana be ko bashyigikira uyu muhanzi kugira ngo azegukane ibi bihembo ahatanira.
Mu kiganiro na IGIHE, King James yagize ati “Icya mbere navuga ni ko nishimiye cyane kuba indirimbo nakoranye na Bahati iza mu ndirimbo zihatanira umwanya wa mbere muri Groove, ariko nkanasaba abakunzi banjye bose ko bashyigikira Bahati bamutora”.

Dore ibyiciro bitatu Bahati ahatanira muri Groove Awards:
Icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist Of The Year)
- - Eddie Mico
- - Patient Bizimana
- - Simon Kabera
- - Theo Uwiringiyimana
Icy’indirimbo y’umwaka (Song Of The Year)
- - Arampagije - Serge
- - Guma Muri Yesu - Jehovah Jireh
- - Menye Neza - Patient Bizimana
- - Mfashe Inanga - Simon Kabera
Icy’indirimbo y’amashusho y’umwaka (Video Of The Year)
- - Ibyiringiro - Theo Ft Lillianne
- - Ntararenga Inkombe - Olivier Roy
- - Real Swagga - Eddie Mico
- - Wowe - Gaby Kamanzi
Gutora Bahati Alphonse kuri internet ni ukujya ku rubuga rwa Groove Awards Rwanda 2013 ugakanda ku izina rye muri buri cyiciro arimo.
Kuri SMS ni ukwandika ijambo groove ugasiga akanya ukandika code ye (1a ku muhanzi w’umwaka), (5b ku ndirimbo y’umwaka) na (12a ku ndirimbo y’amashusho y’umwaka) ukohereza kuri 1819.
Imirongo yose y’itumanaho airtel, Tigo na MTN irakoreshwa.
TANGA IGITEKEREZO