Umuhanzi Bahati Alphose uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba yaranegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka wo mu Rwanda mu marushanwa nk’aya aheruka kubera muri Kenya, arasaba abakunzi be ko bakongera kumutora akazatsinda mu byiciro byose arimo.
Aganira na IGIHE, Bahati yagize ati “Ndasaba abafana banjye kuntora nk’uko bantoye ubushize bagatuma mbasha kwegukana igihembo cya Groove Award cy’umwaka ushize”.
Bahati arahatana mu byiciro bitatu:
Icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist Of The Year)
- - Eddie Mico
- - Patient Bizimana
- - Simon Kabera
- - Theo Uwiringiyimana
Icy’indirimbo y’umwaka (Song Of The Year)
- - Arampagije - Serge
- - Guma Muri Yesu - Jehovah Jireh
- - Menye Neza - Patient Bizimana
- - Mfashe Inanga - Simon Kabera
N’Icy’Indirimbo y’amashusho y’umwaka (Video Of The Year)
- - Ibyiringiro - Theo Ft Lillianne
- - Ntararenga Inkombe - Olivier Roy
- - Real Swagga - Eddie Mico
- - Wowe - Gaby Kamanzi
Gutora Bahati Alphonse ujya ku rubuga rwa Groove Awards Rwanda 2013 ugakanda ku izina rye muri buri cyiciro arimo.
Kuri SMS ni ukwandika ijambo groove ugasiga akanya ukandika code ye (1a ku muhanzi w’umwaka), (5b ku ndirimbo y’umwaka) na (12a ku ndirimbo y’amashusho y’umwaka) ukohereza kuri 1819.
Imirongo yose y’itumanaho airtel, Tigo na MTN irakoreshwa.
Bahati asanzwe amenyerewe nk’umuhanzi ushyigikira abatishoboye; akaba anaheruka kwubakira umugore utishoboye wo mu karere ka Kicukiro.
Hesha amahirwe bahati Alphonse umutora; kanda hano umutore



















TANGA IGITEKEREZO