Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Bahati Alphonse yatangije kubakira umugore w’umukene urera abana batatu witwa Kangiyo Agnes, utuye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, nk’uko yaherukaga kubitangaza.
Muri icyo gikorwa, uyu muhanzi Bahati yashyize ibuye ry’ifatizo mu kibanza cya Kangiyo, uzwi ku izina rya Mama Paradi, nk’ikimenyetso cy’uko afunguye amarembo ku baterankunga bose ngo bagire icyo baha uyu mupfakazi, umaze igihe kirenga umwaka asaba inkunga yo kubakirwa.
Aganira na IGIHE, Bahati yavuze ko ubu agiye kwegera buri wese wagira icyo atanga ngo uyu mupfakazi yubakirwe. Anavuga ariko ko buri wese wamenya iby’iyi nkuru yatanga uko yifite ahamagara kuri iyi nomero ya 0788443044.
Bahati avuga ko iyi gahunda ye ari iyo kwerekana imbaraga n’indi sura umuziki ufite.
Yagize ati ’’Ndifuza guhindura uko abantu benshi bafata ubuhanzi kuko njye nshaka ko ibikorwa bivuga cyane kurusha amagambo. Abantu benshi inaha mu Rwanda batekereza ko abahanzi bagomba kuririmba no gucuranga gusa, abandi bakabyina ariko ni bake batekereza ko bakagombye no kujya mu bikorwa by’urukundo bifasha bantu bitewe nibikenewe, kuri njye rero ni wo murongo ndiho’’.
Bahati avuga ko azakomeza gukorera ubuvugizi uyu mugore kugira ngo iyi nzu bashyizeho ibuye ry’ifatizo izuzure.
Bahati akomoka mu Karere ka Rubavu. Amaze kwamamara cyane mu Rwanda biturutse ku bikombe bibiri aheruka guhererwa muri Kenya birimo n’icya Groove Award 2013 nk’umuhanzi witwaye neza mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda.
Ubu ari mu marushanwa ya Africca Gospel Awards, aho asaba abafana be kurushaho kumutora banyuze kuri uru rubuga http://www.africagospelawards.com/






TANGA IGITEKEREZO