Abahanzi nyarwanda Alphonse Bahati na Gaby Irene Kamanzi na Patient Bizimana baje ku rutonde rw’abahanzi bahatana mu marushanwa ya ‘Africa Gospel Music Awards’.
Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro yayo ya kane, agaragaramo abahanzi bakomeye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakomoka ku mugabane w’Afurika.
Alphonse Bahati na Gaby bari mu cyiciro cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bitwaye neza mu 2012 bakomoka muri Afurika yo hagati bitwaye neza.
Bahatana na :
- Dena Mwana (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
- Timotheo Mulonda (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
- Alain Moloto (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
- Fabrice Nzeyimana (Burundi)
- Redemption Voice (Burundi)
- Henoc Mwamba (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo)
Alphonse bahati, umwe muri aba bahanzi waganiriye na IGIHE yavuze ko yatunguwe no kuba yatowe muri aya marushanwa kandi aheruka kwakira ibindi bihembo bibiri bya gospel.
Yasabye abantu bose babishoboye ko batora abahanzi nyarwanda bakanda HANO http://www.ballotbin.com/voterReg.php?b=37663
NIba ushaka kureba urutonde rw’abandi bahanzi bari muri iri rushanwa kanda HANO http://www.africagospelawards.com/nominations.html
Biteganijwe ko ibirori byo guhemba aba bahanzi bizabera tariki ya 6 Nyakanga 2013, i London mu Bwongereza ahitwa ’The Great Hall’, Queen Mary’s, Mile End Road.
TANGA IGITEKEREZO