00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga 815.000 niyo yavuye mu gitaramo cya Bahati Alphonse kigamije gufasha impfubyi

Yanditswe na

Kanyamibwa Patrick

Kuya 3 September 2012 saa 02:41
Yasuwe :

Mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Bahati Alphonse kigamije gufasha abana icyenda basigaye nyuma y’uko se Luka Ngarukiye wari n’umwarimu mu itorero rya ADPR Paruwasi ya Gisenyi yitabye Imana, hakusanijwe inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’amanyarwanda 815.000.
Nk’uko twabitangarijwe n’uyu muhanzi, icyi gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeli cyari kigamije gukusanya imfashanyo kugira ngo uyu muryango wa nyakwindera wubakirwe indi nzu, cyane ko ikibanza cyabonetse kandi inzu (…)

Mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Bahati Alphonse kigamije gufasha abana icyenda basigaye nyuma y’uko se Luka Ngarukiye wari n’umwarimu mu itorero rya ADPR Paruwasi ya Gisenyi yitabye Imana, hakusanijwe inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’amanyarwanda 815.000.

Nk’uko twabitangarijwe n’uyu muhanzi, icyi gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeli cyari kigamije gukusanya imfashanyo kugira ngo uyu muryango wa nyakwindera wubakirwe indi nzu, cyane ko ikibanza cyabonetse kandi inzu y’itorero babagamo bafite amezi atatu bakayivamo.

Muri iki gitaramo kwinjira byari ubuntu hanyuma abitabiriye iki gitaramo bakaba barakusanyije inkunga yo gufasha uyu muryango.

Si ubwa mbere Bahati Alfonse ategura igikorwa cyo gufasha impfubyi kuko aherutse gutegura ikindi cyo gufasha impfubyi z’abari abakozi ba Bralirwa ku Gisenyi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abishwe n’abacengezi mu mwaka wa 1998.

Uyu muhanzi afite indirimbo zitandukanye ziri muri album enye yakoze kugeza ubu, ndetse akaba anaherutse gukorana na King James indirimbo yitwa “Birasohoye”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .