00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 11 umuraperi Babou agiye gusohora imyenda yamwitiriwe

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 12:42
Yasuwe :

Umuraperi Babou, w’imyaka 11 gusa, agiye gushyira ku mugaragaro imyambaro yamwitiriwe izaba yitwa “B Show”, yakozwe mu rwego rwo gushyigikira ubuhanzi bwe, ariko by’umwihariko no guhanga imirimo itari ukuririmba gusa.
Mu kiganiro na IGIHE, Jerome Paterson, umujyanamawe (manager) akaba na nyirarume wa Babou, yadutangarije ko hakozwe imipira y’abana bato n’iy’abantu bakuru n’ingofero z’abato n’abakuze, bizaba byanditseho B Show, “Babou Show”.
Yagize ati “Umuhanzi nta bwo agomba gutungwa no (...)

Umuraperi Babou, w’imyaka 11 gusa, agiye gushyira ku mugaragaro imyambaro yamwitiriwe izaba yitwa “B Show”, yakozwe mu rwego rwo gushyigikira ubuhanzi bwe, ariko by’umwihariko no guhanga imirimo itari ukuririmba gusa.

Mu kiganiro na IGIHE, Jerome Paterson, umujyanamawe (manager) akaba na nyirarume wa Babou, yadutangarije ko hakozwe imipira y’abana bato n’iy’abantu bakuru n’ingofero z’abato n’abakuze, bizaba byanditseho B Show, “Babou Show”.

Babou yambaye umupira wamwitiriwe

Yagize ati “Umuhanzi nta bwo agomba gutungwa no kuririmba gusa. Ni yo mpamvu twashyizeho buriya bwoko bw’imyenda (mark) izajya imwinjiriza (Babou).”

Biteganijwe ko mu Kuboza uyu mwaka hazaba igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro iyo mipira n’ingofero bya B Show, kuri uwo munsi bakazaba ari bwo batangaza ni igiciro cyayo.

Babou ni umuraperi ufite umuzingo umwe yamuritse mu mwaka ushize, yari amaze iminsi agaragara cyane mu ndirimbo “Arambona agaseka” yakoranye n’abandi bahanzi benshi, by’umwihariko kandi muri iyi minsi ari mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’abakiri bato.

Kana aha uyumve:
http://www.youtube.com/watch?v=yv4UHnFWe9w


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .