Ku bufatanye n’ikigo Touch Media Design, umuraperi Babou, wujuje imyaka 12 kuri uyu wa Gatanu, yashyize hanze marike y’imyenda yanditseho ijambo B-Show (Bright Show bisobanuye Imyereko Icyeye).
Iyi myambaro irimo imipira isanzwe (t-shirts) n’imipira y’imbeho n’ibindi byerekeranye nayo nk’ingofero.
Aganira na IGIHE, Jerome Paterson, umujyanama w’uyu muraperi yavuze ko iki ari igikorwa gishya cy’ubucuruzi atangije mu rwego rwo kwiteza imbere nk’uko na Jay-Z afite marike y’imyenda yitwa ’Roca Wear’, P Diddy akagira iyitwa ’Sean Jeans’, Swizz Beats akagira iyitwa ’Obey’ n’abandi.
Yagize ati “Ni ukugira ngo ni ibindi bintu akora bimuteza imbere cyangwa bimuranga n’abakunzi be bashobora kubibona mu kwagura ubuhanzi bwe”.
Kugira ngo umukunzi w’uyu muhanzi abashe kubona iyi myenda yavugana nawe cyangwa agashakisha izina Paterson kuri Facebook nuko akamusaba iyo yifuza.
Babou witegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza., azashyira hanze Album ya kabiri mu mpera z’uyu mwaka wa 2013.
Yatangiye umuziki ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu 2009. Album ya mbere yayise “Umwana ni Imbuto”
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise “Akadiho” ari kumwe na Jules Sentore, indirimbo iri mu njyana gakondo.















TANGA IGITEKEREZO