Babou, umwe mu baraperi bakiri bato mu myaka mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘So Much To Say’ imwe mu zigize album ye ya kabiri izajya hanze mu Kuboza 2014.
Paterson, nyirarume wa Babou ari na we ukurikirana ibikorwa bye bya muzika, yabwiye IGIHE ko bari gukora ku buryo umuziki wa Babou wagera ku rwego mpuzamahanga, by’akarusho muri iyi minsi we n’umuhanzi we bakaba bahugiye mu gutegura album ya kabiri izamurikwa mu gitaramo cya Live kizaba mu Kuboza 2014.
Ati “Imyiteguro igeze kure, ubu igisigaye ni ukurangiza indirimbo zose Babou afite muri studio. Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 12 kandi zose zisa n’izarangiye ahubwo turi mu mirimo ya nyuma yo kuzirangiza. Muri iki kiruhuko Babou ari gukora imyitozo myinshi kuko igitaramo cyo kuyimurika kizaba ari Live ijana ku ijana”

Iyi album igiye kujya hanze nyuma y’iya mbere Babou yise ‘Umwana ni imbuto’ yagiye hanze mu 2011.
Uyu mwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri St Andre i Nyamirambo, avuga ko nta kibazo afite cyo kubangikanya umuziki n’amasomo ye, kuko agira uburyo ategura gahunda ze afatanyije n’umuryango we byose bikajya mu buryo nta kibangamiye ikindi.

Babou ugiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yizeye ko umuziki we uzagera ku rwego mpuzamahanga dore ko anibanda cyane ku ndirimbo ziri mu ndimi z’amahanga.
Reba indirimbo So Much To Say ya Babou:
TANGA IGITEKEREZO