Babou, umwe mu baraperi bakiri bato mu myaka mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yifuriza Abanyarwanda ‘Noheli Nziza’ ‘ikaba ari imwe mu zigize album ye ya kabiri izajya hanze kuwa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2014.
Babou n’umujyanama we Paterson babwiye IGIHE ko bageze kure imyiteguro yo gushyira hanze album ya kabiri y’uyu muraperi izamurikwa mu gitaramo cya Live kizaba mu Kuboza 2014.
Mu gihe Babou anageze kure imyiteguro y’iki gitaramo cye yashyize hanze indirimbo yise ‘Noheli Nziza’ imwe mu zigize iyi album. Uyu muraperi yafatanyije iyi ndirimbo n’umuhanzi w’inshuti ye witwa Alliance Brune ukorera umuziki we mu Bubiligi ndetse na we akazaba ari muri iki gitaramo kizabera kuri Greenwich Hotel.

Ati “Imyiteguro igeze kure, ubu igisigaye ni ukumurikira abafana album yanjye. Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 12 kandi zose zisa n’izarangiye ahubwo turi mu mirimo ya nyuma yo kuzirangiza. Iyo nise ‘Noheli Nziza’ nayo iri mu zigize iyi album , namaze kuyishyira hanze nifuriza Abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire”

Igitaramo cyo kumurika album ya kabiri ya Babou kizaba kuwa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2014. Azaba afatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Trezzor, Angel Mutoni, Luck Jo, Alliance Brune, Umutare Gaby, Jean Luc Mutu, BMCG Live Band n’abandi batandukanye.
Agashya kari muri iki gitaramo ni uko abana bato bazishyura amafaranga 5,000 naho abakuze bakishyura 3,000.

Paterson , Manager wa Babou, yasobanuye ko impamvu babikoze gutya ngo ni uko abana bazitabira iki gitaramo bazahabwa impano za Noheli.
Ati “Impamvu twashyizeho ibyo biciro abana tukabaca amafaranga menshi ni uko bazahabwa impano za Noheli. Hari utuntu twinshi twiza twateguriye abana uwo munsi. Kandi abazinjira bose bazajya bahabwa icyo kunywa cy’ubuntu”
Iyi album igiye kujya hanze nyuma y’iya mbere Babou yise ‘Umwana ni imbuto’ yagiye hanze mu 2011.

TANGA IGITEKEREZO