Umuhanzi Munyangango Audace uzwi ku mazina y’ubuhanzi “Auddy Kelly” afite umukunzi yiyumvamo ariko umubabaza kubera ubushurashuzi agira, none byatumye asohora indirimbo “Ndakwitegereza”.
Iyi ndirimbo yakorewe muri sitidiyo yitwa Unlimited Record ikorwa na producer Fazzo, iri mu njyana ya R&B Nyafurika nk’uko abivuga, yayisohoye kuwa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2012.
Auddy kuri uwo munsi yabwiye IGIHE ko ivuga inkuru mpamo, ikavuga ibyo mu buzima busanzwe ajya abwira uwo mukunzi we.
Yagize ati: “Muri iyi ndirimbo ndirimba inkuru nyayo kandi yo mu buzima bwanjye. Ibyo naririmbye no mu buzima busanzwe njya mbibwira umukunzi wanjye, ndamukunda ariko nareba ibyo akora nkabura icyo nkora.”
Ubutumwa rusange yatanze kuri iyi ndirimbo ngo ni uko abafite abakunzi bakwiye kwirinda kubaca inyuma kuko bibabaza, kandi n’abo bibaho ntibibwire ko bibabaho bonyine kuko nawe ari umwe muri bo.
Auddy ni umuhanzi nyarwanda mushya mu ruhando rwa muzika, amaze gusohora indirimbo enye arizo “Izo nzozi”, “Urampagije”, iyitwa “Ikimenyetso” yakoranye na Kitoko ifite n’amashusho ndetse n’iyi yasohoye.
Afite ingamba zo gukora muzika by’umwuga, mu byo ateganya vuba harimo gukora ibitaramo byinshi ndetse no gukora izindi ndirimbo ku buryo muri uyu mwaka azamurika album ye ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO