Auddy Kelly azwi cyane mu ndirimbo yahimbye mu myaka yatambutse nka “Ndakwitegereza”, “Sinzagutererana ft Jody”, “Urampagije” n’izindi. Ubu yasohoye indi nshyashya yise “Ubyumve” nayo iri mu njyana ya RnB ari nayo asanzwe aririmbamo.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Ubyumve”, Auddy Kelly yabwiye IGIHE ko ari wo mushinga wa mbere asohoye mu by’umuziki muri 2016.
Ngo yifuza ko uyu mwaka warangira amaze kwinjira neza mu muziki nk’umwuga yifuza ko wamutunga nyuma yo gusoza kaminuza.
Yagize ati “Icyo navuga ni uko uyu mwaka ngiye gushyira umwanya uhagije mu muziki ntabwo ari nk’uko bimenyerewe ngifite amasomo. Ubu hari imishinga myinshi nteganya gushyira hanze, icyo nasaba abakunzi b’umuziki muri rusange ni ukongera kumpa amahirwe kuko ubu nta kizanyitambika.”

Yongeyeho ati “Ubu ndahari mu muziki uyu mwaka ndabizeza kubishiramo imbaraga nkabiha umwanya nk’umwuga nshaka gukora ukantunga.”
TANGA IGITEKEREZO