Asinah agiye kuzuza amezi atatu atangiye mu muziki kuko yatangaje ko awinjiyemo mu ntangiriro za Mutarama 2016. Yahereye ku ndirimbo yo mu njyana ya Dancehall yise ‘Izubu’ ari nayo yasohoye mu mashusho.
Mu gihe gito amaze mu muziki, Asinah amaze kwamamara bikomeye ndetse izina rye ryamenyekanye kurusha benshi mu bahanzi bamaze imyaka n’imyaniko baririmba.
Muri iyi ndirimbo, Asinah aririmba avuga ibibi by’urukundo rw’iki gihe rutakimara kabiri kandi mu myaka yo hambere abantu barakundanaga bagatandukanywa n’urupfu.
Hari aho aririmba ahakanira umusore urukundo, agira ati “Baby boy nta nyinya nzigera nkwereka, nta na kimwe wanshukisha ntarabona...”
Umusore akabwira Asinah ati “Ndicuza impamvu yatumye mpemuka, nta n’ubwo nigeze nifuza ko nakubura.” Umukobwa agatsimbarara ahakana ati “Ntabwo nifuza ko njyewe nahora mu marira, inkundo z’ubu ntacyo zamarira”
Avuga ko mu gukora iyi ndirimbo atigeze ayitegura ndetse ibyo kujya mu muziki byaje nyuma y’uko umuhanzi witwa Spaxx bayiririmbanye yamusabye ko bakorana indirimbo yamara gusohoka akumva abantu bayishimye aguma mu muziki atyo.

Ati “Iyi ndirimbo uburyo nayikozemo bwaratunguranye, ntabwo nafashe igihe cyo kuyitegura cyangwa ngo ntekereze ko ngiye kwinjira mu muziki, ni ibintu byabayeho gutyo gusa.”
Arongera ati “Spaxx yarambwira ngo tujye muri studio dukore Dancehall ariko kubera ko nta muhanzikazi ukora Dancehall, ndavuga nti reka ngende ngerageze, mbikoze numva birakunze kandi ndabikunda.”
Mukasine Asnah avuga ko indirimbo ya mbere iri mu njyana ya Dancehall ari nayo azakomeza kuririmbamo ndetse arategura indi mishinga ikomeye.
TANGA IGITEKEREZO