Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016, umuhanzi ukizamuka witwa Barbara Teta [Babo uzwi mu ndirimbo Ich Liebe Dich yakoranye na Urban Boyz] yizihije isabukuru y’imyaka 15. Ibirori byabereye muri Niboye mu Karere ka Kicukiro ahari hateraniye bamwe mu bahanzi b’inshuti z’uyu mukobwa.
Asinah ni umwe mu bahanzi bitabiriye ibi birori gusa imyambarire ye yari umwihariko. Yaje yambaye ikanzu itukura ariko ifite mu gituza hafunguye ku buryo amabere yagaragariraga buri wese.
Yari umwe mu bandi bahanzi b’inshuti za Babo bitabiriye ibirori, barimo Uncle Austin, Christopher , Mani Martin, M Izzo, Queen Cha, Jack B n’abandi.

Uyu muhanzi asanzwe azwiho udushya two kwambara mu buryo buvugisha benshi, yaherukaga kwitabira ibirori bya ibirori bya ‘Entertainment Industry Night’ [byateguwe na Miss Sandra Teta], icyo gihe nabwo yari yambaye ikanzu yavuzweho byinshi kuko yerekana amatako n’imyenda y’imbere Asinah yari yambariyeho.
Icyo gihe abantu bamuhaye urw’amenyo gusa abasubiza agira ati “Ntabwo nari niteguye ko abantu bambona bakishima kuko nta n’ushimwa na bose. Abo byatunguye ntabwo babimenyereye ariko niko nagombaga kwambara, urabona hano ni ku mazi kandi nkunda koga, nashoboraga kuza nambaye ikoboyi nakenera koga ugasanga birangoye […] Nonese ubundi ku mazi bambara ikoboyi? Oya, ahubwo se kwambara neza ni gute, ndabimenyereye ,nkora ntitaye ku bantu.”



Foto: Renzaho Christophe
TANGA IGITEKEREZO