00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Ashe Junior araha icyizere abakobwa babyara batabiteguye

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 30 March 2012 saa 03:45
Yasuwe :

Umuhanzi Asher Junior uzwi mu ndirimbo zitandukanye za Rap, ndetse benshi nawe arimo bemeza ko yigana Lil Wayne mu ndirimbo ze, muri iyi minsi ari kwibanda cyane ku bakobwa batwara inda batabiteguye, cyane ko bigaragarira mu ndirimbo yise ’Haracyari Icyizere’ yakoze vuba aha.
Umuhanzi w’injyana ya Rap hano mu Rwanda, Mutijima Asher Emmanuel uzwi nka Asher Junior mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nii Ukuri Ni Ukuri, Kinyarwanda, Hallo Hallo, n’izindi muri iki gihe yibanze cyane ku bakobwa (…)

Umuhanzi Asher Junior uzwi mu ndirimbo zitandukanye za Rap, ndetse benshi nawe arimo bemeza ko yigana Lil Wayne mu ndirimbo ze, muri iyi minsi ari kwibanda cyane ku bakobwa batwara inda batabiteguye, cyane ko bigaragarira mu ndirimbo yise ’Haracyari Icyizere’ yakoze vuba aha.

Umuhanzi w’injyana ya Rap hano mu Rwanda, Mutijima Asher Emmanuel uzwi nka Asher Junior mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nii Ukuri Ni Ukuri, Kinyarwanda, Hallo Hallo, n’izindi muri iki gihe yibanze cyane ku bakobwa batwara inda z’indaro cyangwa batateguye, avuga ko badakwiye kujya biheba kuko nyuma y’ibyo ubuzima bukomeza.

Ati " Ntibakwiye kwiheba kuko ubuzima bwazongera bukaba bwiza, akongera kubona abavandimwe n’ababyeyi bamwitayeho” .

Ibi ni bimwe mu byo yashyize mu ndirimbo nshya yise ’Haracyari icyizere’ yashyize ahagaragara nyuma y’izindi nyinshi twavuze haruguru. Uyu muhanzi kandi akomeza yemeza ko kuririmba kwe bitamutunguye ahubwo yabikundiye muri korali yaririmbyemo kuva akiri muto kugeza aho atangiriye kuririmba ku giti cye (solo).



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Haracyari Icyizere By Usher Junior Ft Puff-G

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages