Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ya Nigeria, Benjamin Hundeyin abinyujije ku rubuga rwa X yemeje ko igikorwa cyo gusuzuma umurambo w’umuraperi MohBad cyatangiye.
Yanditse agira ati “Gutaburura umurambo birarangiye, ibizamini bya bigiye gutangira.”
Ni igikorwa gikozwe nyuma y’iminsi mike urubyiruko n’abo mu muryango wa MohBad bamaze bigaragambya basabira ubutabera uyu muraperi wari mu bahanzi bashya batanga icyizere mu muziki wa Nigeria.
Uyu muraperi wari utangiye kubaka izina mu muziki yapfuye urupfu rutunguranye ku wa 13 Nzeri 2023 ku myaka 27.
Urupfu rwa MohBad rwateje akaduruvayo mu ruganda rw’imyidahaduro muri Nigeria kuva ku bakunzi b’umuziki kugeza ku bahanzi barimo Meek Mill, Davido, Olamide, MI, Goya Menor, Tiwa Savage, Lil Durk, Kodak Black, bakomeje kwandika amabaruwa bihanganisha umuryango we ndetse banasabira ubutabera uyu musore waguye mu gace ka Ikorodu mu mujyi wa Lagos.
Ku wa 18 Nzeri 2023 Polisi yo mu mujyi wa Lagos yatangaje ko igiye gutangira iperereza ku cyishe MohBad.
Kugeza ubu amakuru ari hanze avuga ko Naira Marley n’itsinda rye bahamagajwe na Polisi mu rwego rwo gukora iperereza ku cyateje urupfu rwa MohBad dore ko byavuzwe kenshi ko yari afitanye ibibazo n’uyu muraperi ndetse yigeze no kumutera ubwoba kenshi nubwo abihakana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!