Umubano wa Mariah Carey w’imyaka 55 na Anderson Paak w’imyaka 38 watangiye kuvugwa mu Ukwakira 2024 ubwo bombi bizihizanyaga ibirori bya ‘Halloween’.
Icyo gihe umuvugizi w’uyu muhanzikazi yatangarije PageSix ko umubano w’aba bombi ari usanzwe, asobanura ko bamaze iminsi bari gukorana indirimbo, bityo ko ari yo mpamvu bakunze kumarana umwanya munini.
Amakuru y’uko Mariah na Anderson baba bakundana yongeye kuvugwa cyane ku itariki 3 Ugushyingo 2024 ubwo bombi bafotorwaga bagiye gusangira muri resitora. Amafoto yabo yagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko nta kabuza bari mu rukundo.
Kuri iyi nshuro, aba bombi bongeye kuvugisha abantu, biturutse ku mafoto yabo mashya ari gukwirakwizwa mu binyamakuru by’imyidagaduro.
Ni amafoto bafotowe bari mu gace ka Aspen muri Leta ya Colorado, aho bagiye kwishimishiriza bari kumwe n’inshuti zabo.
TMZ ivuga ko hari amakuru yizewe avuga ko Mariah na Anderson bamaze igihe bari mu rukundo kandi ko bari gusangira iminsi mikuru isoza umwaka, agatoki ku kandi.
Mariah Carey yatandukanye n’umubyinnyi Brian Tanaka mu 2023 ubwo bari bamaze imyaka itanu bakundana. Anderson Paak wakoranye n’abahanzi nka Eminem, Rihanna na Bruno Mars, na we aherutse gutandukana na Jae Lin bari bararushinze mu 2011.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!