Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Mariya yohana yagarutse ku rugendo rwe kuva ari impunzi kugeza atashye mu Rwanda, ndetse n’ahashibutse inganzo ye yo kuririmba imutunze, ikanamubera icyambu cyo kubaka umuryango mugari.
IGIHE: Kurwana urugamba rwo kubohora igihugu ni urugendo watangiye ute?
Mariya Yohana: Twari dutuye mu Rwanda n’umugabo wanjye, tumaranye igihe gito kuko twahungiye muri Uganda mu 1961, imfura yanjye ifite iminsi umunani nkiva ku kiriri. Nari umwarimu mu mashuri abanza, nigisha Ikinyarwanda. Aho tugereye mu buhunzi, babanza kwanga kutwangira ko twakwigisha ariko tuza kubereka ibyangombwa, baza kunyemerera kwigisha.
Mu buhungiro ntibyari byoroshye. Hari ubwo umuryango watatanaga kuko umugabo wanjye tukihagera twaraburanye, yongera kugaruka hashize imyaka ine, tubyara abandi bana babiri.
Kurwana urugamba nyirizina wabitangiye ute?
Njye n’abandi barimu twafashaga abandi bose twahunganye mu kwigisha abana bacu ko ahantu turi atari iwacu. Mu 1987 rero, ni bwo basaza bacu n’abana bacu bari bamaze gushinga RPA Inkotanyi, itangira kutugezaho igitekerezo ifite cyo kuzasubira mu gihugu cyacu.
Mu ishuri rero nari nsanzwe nigisha abana uturirimbo kuva kera, noneho ku munsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, buri tariki 20 Kamena, ntangira kujya mpimba indirimbo z’ubutwari, tukaziririmba kuko twari tumaze kumva igitekerezo cy’Inkotanyi.
Abana baririmbaga batazi neza ibyo ari byo ariko urubyiruko n’abakuru bitangira kubaha imbaraga zo kwinjira mu Nkotanyi. Ku rugamba rero abato ni bo barwanaga, noneho njye n’abandi twaririmbaga tukabajya inyuma, tubatera ‘morale’ ndetse twanakoraga ibitaramo.
Indirimbo “Intsinzi” nayiririmbye mu 1992 Inkotanyi zitaratsinda urugamba, ariko urumva byabongereye imbaraga bumva ko bazatsinda.
Ni iki ubwo butwari wagize bukwiye kwigisha abato?
Nta kinanirana burya iyo watekereje gukora ikintu kandi ugikunda. Iyo noneho ubifitemo inyungu zitari izawe gusa, ziri rusange urabishobora kuko natwe ni byo twakoze. Icyo gihe twagize n’amahirwe Inkotanyi zidushakira aho duhurira kandi n’Abanyarwanda bose twahunganye bari bamaze kubyumva.
Nkanjye nari mfite umugabo ariko ntiyambuzaga kugenda kuko rimwe na rimwe naragendaga, na we akajya mu bindi byo kwita ku bandi batagiye ku rugamba. Navuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bwatangiriye aho kuko ari umugabo, ari umugore yumvaga ibyo arimo.
Nyuma yo gutsinda urugamba mugeze mu Rwanda, wongeye kwiyubaka ute?
Icya mbere dushima Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba akarutsinda kandi igikuru ni uko yatugejeje iwacu tukaba dutuje, dufite amahoro. Byasabye ko nihangana n’Imana ibimfashamo kandi sinari njyenyine, gusa hari abagowe no kwiyakira.
Nagarukanye umwana umwe w’umukobwa kuko babiri b’abahungu bari baraguye ku rugamba, gusa nyuma n’uwo w’umukobwa yaje kwitaba Imana ariko simba njyenyine, mporana abana tubana.
Nakomeje kwigisha Ikinyarwanda ndetse n’umuco wacu ahantu hatandukanye. Ubu nsigaye ndi umukozi mu itorero ry’igihugu “Urukerereza” kuva mu 2015 kandi kuva nahagera hari byinshi twafatanyije kugarura mu muco wacu, ubu itorero nta ko risa.
Kuririmba no gutoza umuco ni byo bintunze, mbona banabimpera ibikombe cyane, bambwira ngo nababereye urugero, na Perezida Kagame yabinyambikiye umudali mu 2007, ndamushima cyane.
Kuririmba indirimbo zo Kwibuka byo wabitangiye ute?
Kuririmba indirimbo zo Kwibuka byazanywe n’uko umuntu yatashye, ibyo yasanze n’abo yabonye bavuye mu menyo ya rubamba. Tugera mu Rwanda mu 1994, kuva i Kagitumba, hari hafite impumuro mbi aho wageraga hose.
Mu 1995 twatangiye kubohoka turaganira, umwe akabwira undi uko byamugendekeye. Umukobwa wanjye yari akiriho, dufatanya guhimba indirimbo zifasha abantu kwibukiranya ibyatubayeho, nshaka kumvisha abarokotse ko turi kumwe no kubabwira ngo nibakomere.
Ni ubuhe butumwa wagenera urubyiruko?
Abato bakwiye kubona ko hari ibyo igihugu kimaze kugeraho kandi bagomba gufata neza. Niba hari rero ababikoze bakabigeraho, na bo babikora kandi bakabishobora ndetse bakabikora neza. Ikindi nakwibutsa abato ni ugukunda umuco wacu kuko hari benshi bari kuducika ariko natwe abakuru ni ugukomeza kubaba hafi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!