Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabaye tariki 17 Werurwe 2025, biyoborwa n’umuhanzi LL Cool J.
Benson Boone uri mu bahanzi bagezweho, yahawe igihembo cy’umuhanzi waririmbye indirimbo nziza y’umwaka abikesheje iyo yise “Beautiful Things”.
Mu 2021 ni bwo umugabo yaherukaga kwegukana iki gihembo. Icyo gihe, cyahawe The Weeknd, abikesheje indirimbo ‘Blinding Lights’.
Billie Eilish yahawe igihembo cya album y’umwaka abikesheje iyo yise “Hit Me Hard and Soft”. Yari ihatanye mu cyiciro nk’iki muri Grammy Awards 2025 ariko Beyoncé aza kwegukana igihembo abikesheje iyo yise “Cowboy Carter”.
SZA yabaye umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu njyana ya R&B, yandika amateka kuko ni uwa gatatu uhawe iki gihembo yikurikiranya, nyuma yo kuvana yo guhigika H.E.R. watwaye iki gihembo mu 2020-2021.
Abahanzi batatu b’abagore bashimiwe by’umwihariko. Muri abo harimo Lady Gaga wahawe igihembo cya “iHeartRadio Innovator Award”, Mariah Carey wahawe icya “iHeartRadio Icon Award” ndetse na Taylor Swift ahabwa icya “Tour of the Century” abikesheje ibitaramo yakoze bya ‘Eras’.
Nelly yahawe igihembo cya “iHeartRadio Landmark Award” mu rwego rwo guha icyubahiro album ye yo mu 2000 yise “Country Grammar”.
Muri ibi bihembo Taylor Swift yegukanye ibihembo icyenda birimo icy’umuhanzi w’umwaka, Post Malone aba uwa kabiri kuko yatahanye bine, naho Lady Gaga, Sabrina Carpenter, Shinedown, Charli xcx, Feid na Peso Pluma batwara bibiri bibiri.
Tyla yahigitse abahanzi batandukanye bakomeye barimo Burna Boy, Central Cee, Tems na YG Marley mu cyiciro cya “World Artist of the Year”.
Uyu mukobwa wo muri Afurika y’Epfo amaze iminsi atwara ibihembo byinshi, ahigika abahanzi batandukanye bahatana mu byiciro byahariwe abanyamahanga mu bihembo byo muri Amerika.
Ushaka kureba abegukanye ibihembo, wakanda hano: https://www.billboard.com/music/awards/2025-iheartradio-music-awards-winners-list-1235924293/




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!