Uyu muhanzi yabikomojeho mu kiganiro The Choice Live nyuma y’inkuru ziherutse gusakara z’umukobwa witwa Busandi Moreen umushinja kumwima indezo z’umwana babyaranye, ndetse akaza no gutera iwe, agasohora ibikoresho bye.
Danny Nanone yabajijwe niba abona hari abagabo bahohoterwa, asubiza ko bahari kandi ari ikibazo inzego za Leta zikwiye guha umurongo.
Ati “Sindi bubivuge neza nk’uko ubivuze gusa icyo navuga ni uko ababishinzwe n’ababifitiye ububasha, bazajye bareba impande zombi.”
Uyu muhanzi kandi yasabye abaharanira uburenganzira bw’abagore (féministes) ko bajya bafasha abagore kumenya uko bakwiye kwitwara muri sosiyete.
Arakomeza ati “Hari abantu babyitiranya, bakumva ko mu buringanire cyangwa ubwuzuzanye umwe ari hejuru y’undi. Ni ubwuzuzanye n’uburanganire ariko hari ababyitiranya. Hari abagabo bahohoterwa, hari n’abagabo barengana kandi biragoye ko umugabo ashobora guhagarara mu bantu ngo avuge ngo byagenze gutya, ni yo kamere y’abagabo, ni yo mpamvu rimwe na rimwe umuntu ahitamo guceceka.”
Yavuze ko akenshi iyo bimaze kurenga, abagabo bamwe bahitamo guceceka, bakaba ba “Nsekambabaye”.
Ati “Nuvuga ko wahohotewe birasa nabi, nuvuga ko utahohotewe nabyo bisa nabi. Rimwe na rimwe biba ngombwa ko umuntu abirebera ku ruhande, ukagira ibindi byemezo ubifataho ubirebera ku ruhande, ariko ibyo uvuze [yabwiraga umunyamakuru wari umubajije ikibazo] ntabwo bitandukanye n’ukuri.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, aherutse kubwira itangazamakuru ko Danny Nanone akwiye gukora inshingano, anenga Busandi Moreen kuba yarateye urugo, agasohora ibikoresho mu nzu.
Dr. Murangira kandi yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bategura inkuru, kutitwaza umwuga bakora n’izo mbuga kugira ngo bazihindure ibikangisho ku bantu runaka, ahubwo bakwiye kubikora kinyamwuga kuko bitabaye ibyo, byazabyara ibyaha bakurikiranwaho.


Reba indirimbo Danny aheruka gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!