Raporo y’ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe igorora, ivuga ko ibizamini byakorewe umurambo wa Payne byerekanye ko yari afite mu maraso ye inzoga ziri ku rugero rwo hejuru cyane.
Uretse uru rugero rw’inzoga, iri shami ryasobanuye ko mu mubiri we hanasanzwemo uruvange rw’ibiyobyabwenge birimo Cocaine na Ketamine nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje.
Nk’uko iyi raporo ibivuga, ibyabonetse mu mubiri wa Liam Payne bishobora kuba byaragize uruhare mu rupfu rwe, kuko inzoga n’ibiyobyabwenge byinshi mu mubiri bituma umuntu avangirwa, akabona ibintu bidahari.
Liam Payne yapfuye tariki 16 Ukwakira 2024, nyuma yo guhanuka ku igorofa rya hoteli yari acumbitsemo muri Argentine.
Icyo gihe byaketswe ko kuba yarahanutse ku nyubako ndende byaba byaraturutse ku bintu yanyoye, dore ko mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo habonetse ibiyobyabwenge n’amacupa y’inzoga.
Uyu muhanzi yamamaye mu itsinda rya One Direction rizwi mu ndirimbo nyinshi nka ‘Story Of My Life’, ‘Night Changes’, ‘Steal My Girl’ n’izindi. Yari umwe kandi mu bahanzi bari bakunzwe mu Bwongereza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!