Alto yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho yavuze ko amaze igihe kinini akora kuri album yitegura gushyira hanze, akavuga ko uyu mushinga ugeze kure.
Ati “Uyu mwaka ngomba gushyira hanze album yanjye izaba igizwe n’indirimbo 12. Guhera ku ndirimbo natangiriyeho nifasha. Guhera kuri ‘Byambera’ kuzamura kugeza kuri ‘Biramvuna’ nashyize hanze.’
Arakomeza ati “Mfite n’izindi nakoranye n’abandi bahanzi nyinshi. Mfite izo nakoranye n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abo mu Rwanda, ariko abantu bazagenda bazibona uko iminsi izicuma."
Agaragaza ko atarabona izina rya album, ariko naryo mu minsi iri imbere akaba azaba yaramaze kuritoranya ndetse akanatangariza abakunzi be ibindi byisumbuye kuri iyi album.
Uyu musore yatangiye urugendo rwo kwirwanaho mu muziki guhera mu 2021. Icyo gihe yakoze indirimbo zirimo “Together’, ‘Yego’, ‘Molisa’, ‘Agasenda’ feat. Social Mulla, ‘Ntaribi’, ‘Wankomye’ ft Uncle Austin na ‘Byambera’.
Kuri ubu yashyize hanze iyo yise "Biramvuna."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!