Ni umuhanzi mushya uririmba mu njyana ya Blues ivanzemo gakondo ya Kinyarwanda, yitwa Kayigi Andy Dick Fred w’imyaka 21, yahisemo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya “Andy Bumuntu”.
‘Andy’ ni rimwe mu mazina yiswe n’ababyeyi naho ‘Bumuntu’ arihitamo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ucyeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we.
Ati “Nitwa Kayigi Andy Dick Fred ariko mu muziki niyise Andy Bumuntu. Bumuntu narihisemo kuko ikintu gikomeye mu buzima bwa agaciro ni ubumuntu nifitemo, narifashe gutyo ndaryiha kugira ngo bikomeze bigaragaze umwimerere wanjye nk’umuhanzi.”
Andy Bumuntu yavutse kuwa 14 Gicurasi 1995, yize ibijyanye n’amashanyarazi. Yahagaritse amasomo aho yigaga muri IPRC kubera gahunda nyinshi z’ubuhanzi yagiyemo hanze y’igihugu agarutse asanga bagenzi be baramusize aba ayacumbitse.
Yongeye guhabwa indi buruse yo gukomeza amasomo ya Kaminuza muri Mahatma Ghandi University mu ishami ryayo mu Rwanda nk’imwe mu mpano ikomeye iri shuri ryamugeneye kubera impano itangaje bamusanganye mu kuririmba.
Amaze gusohora indirimbo imwe yise ‘Ndashaje’, ikijya hanze abakunda umuziki bayisamiye hejuru ndetse buri wese wayumvaga yahitaga avuga adashidikanya ko ‘u Rwanda rubonye umunyamuziki ufite itandukaniro’.
Afite ubuhanga bwihariye mu miririmbire anafite ubumenyi mu kuririmba yicurangira gitari na piano. Wumvise ijwi rye, ubuhanga aririmbana n’injyana (melodie) ahimba ntushidikanya ku buhanzi bwa Andy Bumuntu wizeye kuzifashisha izi ntwaro nk’impamba yitwaje mu rugamba yiyemeje gutangira ngo yereke Abanyarwanda impano ye.
Ati “Umuziki nawutangiye mu mwaka wa 2009 ariko ntabwo nahise ntangira kuririmba ku giti cyanjye. Nyuma nahuye na naje guhura n’itsinda ry’abahanzi b’inshuti zanjye, hagiye havamo abahanzi b’abahanga barimo Jean Luc, Buravan …”
Indirimbo nshya yamenyekaniyeho yayise ‘Ndashaje’ yayanditse mu mwaka wa 2012 ayishyira hanze nyuma y’imyaka ine. Yavuze ko yahisemo kwiha umwanya munini mbere yo kuyisohora kuko yashakaga gukora icyatuma agaragara nk’umuhanzi uzanye impinduka mu muziki.

Yagize ati “Ndashaje nayanditse muri 2012, isohotse muri 2016, nayihaye imbaraga zanjye zose, nahisemo kuyisohora nyuma y’iyi myaka yose kugira ngo izabe umwihariko kandi koko igaragaze ko ndi umuhanzi utangiranye imbaraga.”
Avuka mu nda imwe na Umutare Gaby
Bumuntu ni murumuna w’umuhanzi Umutare Gaby, afite undi mushiki we wiga mu Buhinde na we w’umuhanzi mu cyiciro cy’indirimbo zihimbaza Imana.
Yavuze ko nta wundi muntu uririmba mu muryango wabo ndetse ngo ababyeyi babo nta byerekeye umuziki bazi bityo akavuga ko impano yo kuririmba ari ‘karemano’.
Ati “Sinavuga ko kuririmba nabikomoye ku babyeyi kuko nta n’umwe muri bo uririmba gusa mu muryango harimo abaririmbyi nka Umutare Gaby na mushiki wanjye ariko we yabaye abihagaritse kubera amasomo.”
Bumuntu akorera umuziki kwa Producer Bob, afite undi mushinga w’indirimbo nshya ateganya gusohora mu byumweru bitarenze bibiri. Yavuze ko intego afite ari ukuririmba indirimbo zirimo ubutumwa kandi zizakundwa n’ibyiciro byose uhereye ku bakibyiruka kugeza ku b’imvi z’uruyenzi.
Uretse umuziki Andy Bumuntu ni umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye. Akazi ka buri munsi akora ni ubuhanzi kuko acurangira mu tubari tugezweho i Kigali mu bizwi nka ‘Karaoke’.

TANGA IGITEKEREZO