00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 26 June 2012 saa 12:46
Yasuwe :

Amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi be yitwa Ndejeje Faustin, amazina y’ubuhanzi yitwa “Amity Ndejeje”. Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka 1989, abyarwa na Rurangwa Amos na Kandatwa Leatitia.
Avukamo n’impanga ivukana n’umukobwa nayo iriho. Iby’ubuhanzi byatangiye afite imyaka 4 gusa ubwo uyu Amity Ndejeje yatangiye gukunda muzika bitewe na Radio ubwo iwabo bacurangaga radio bityo nawe agahita ava hasi akawubyina agerageza no gusubiramo ibyo babaga baririmba n’abaturanyi (…)

Amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi be yitwa Ndejeje Faustin, amazina y’ubuhanzi yitwa “Amity Ndejeje”. Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka 1989, abyarwa na Rurangwa Amos na Kandatwa Leatitia.

Avukamo n’impanga ivukana n’umukobwa nayo iriho. Iby’ubuhanzi byatangiye afite imyaka 4 gusa ubwo uyu Amity Ndejeje yatangiye gukunda muzika bitewe na Radio ubwo iwabo bacurangaga radio bityo nawe agahita ava hasi akawubyina agerageza no gusubiramo ibyo babaga baririmba n’abaturanyi bagahurura bakamuhemba bombo n’ibisuguti (biscuits).

Impano ya Amity Ndejeje avuga ko ayikura ku babyeyi be ubwo yibuka neza ko se yakuriye mu idini ry’abadivantiste ubwo nawe yajyaga aririmba akanahanga.

Ubwo yigaga mu mashuri abanza mu Bugesera, yagize n’indi mpano yo gukina umukino w’amaboko (vollebal) bisa nk’aho abaye aretse kwinjira cyane muri muzika cyane cyane ko ababyeyi be bamukanguriraga kwiga ashyizeho umwete bityo nawe ntabasuzugure.

Akimara kujya mu mashuri yisumbuye nibwo neza yabaye nkaho yirekuye mu buhanzi bwe aribwo yagendaga amenya ibijyanye n’ubuhanzi bwe nibwo yatangiye gukunda indirimbo za nyakwigendera Niyomugabo Philemon, ari nawe afatiraho icyitegerezo mu buhanzi bwe, ndetse no hakurya akaba yarakundaga nyakwigendera Michael Jackson.

Mu 2005 yerekeje mu ishuri rya APACE ku Kabusunzu i Kigali-Nyamirambo nibwo inzozi zatangiye gusohoza aho yaje kujya gutangira kujya yitoreza muri Korali-Maranatha zo kuri APACE bityo agenda amenya neza kuririmba ntibyatinze.

Yahise ashyira hanze indiirimbo ye ya mbere yise ”Mwami mwiza” ikurikirwa n’iyitwa ”Chercher d’Abord Le Royaume de Ciel”. Izo ndirimbo zarakunzwe cyane, by’umwihariko muri APACE atangirira atyo ubuhanzi bwe mu ndirimbo z’Imana.

Yaje gutangira guhanga indirirmbo zisanzwe cyane cyane izitanga ubutumwa busanzwe, ibyo yabitangiye nyuma yaho atangiye kwiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu ishami ry’icungamutungo nibwo yaje gutinyuka, akaba aririrmba k’urukundo, amahoro, ubumwe, ubujyanama.

Icyo Amity Ndejeje ngo yabwira abakunzi ba muzika nyarwanda nuko yibanda gukora indirimbo zagira icyo zifasha abazumva ndetse nabazireba, haba mwijwi ryiza,ubutumwa burimo, injyana igifite umwimerere wa Africa akora R’n’B na Afro-Pop.

Afite indirimbo 6 arizo ”Ndatinyutse”, “Mu rukundo ntibahata”, “Niki Twakora”, “Inama isumba izindi”, “Inyangamugayo”, “Kirogoya”.
Muri izi ndirimbo harimo 2 zifite amashusho ari zo “Ndatinyutse” na “Mu Rukundo Ntibahata”

Arasaba Abanyarwanda n’abanyamahanga guha umwanya muto babona wo kumva indirimbo ze hari byabafasha kandi ngo nawe byamushimisha kumuba hafi no kumutera inkunga bikarushaho, ashoje abasabira umugisha, amahirwe muri byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .