Umuhanzi uririmba mu njyana ya R’n’B witwa Amity avuga ko kuririmba kwe kwibanda ahanini ku gutanga ubutumwa bufatika mu bihangano bye. Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo yise “Kirogoya” avuga ko yifuza kwamamara akagera ku rwego rwo hejuru.
Mu kiganiro na IGIHE, Amity yagize ati:”Icyo nifuza ahanini ni ukuba umuhanzi w’icyamamare uzwi n’Isi yose, ubuhanzi bwanjye n’ibyo ndirimba bikaba bifatika nibanze ku butumwa ndirimba.”
Uyu muhanzi asanzwe uririmba avuga ku bijyanye n’ubuzima busanzwe mu mpande zabwo zose. Akunda kwibanda ku kuririmba ku mahoro, imibanire myiza y’abantu n’abandi, ubupfura, amahoro n’ubumwe, ubunyangamugayo, ubumuntu n’urukundo.
Aya ni amwe mu magambo agaragara mu ndirimbo ze:“Burya akari mu ryinyo karababaza iyo udafite akihaganyuzo. Gatuma ururimi rudatuza, ni nk’igitokorwa kiri mu jisho ryanjye, aho atari uwakinkiza, aho atari uwakintokora.”
Tumubajije icyo yashakaga gusobanura nko muri aya magambo agize indirimbo “Kirogoya”, Amity yavuze ko yashakaga gutanga ubutumwa bwo kwereka abantu ko batagomba gucika intege kuko muri iyi si huzuyeho abacantege n’ibigusha byinshi.
Yagize ati:”Mvuga ukuntu mu buzima umuntu ashobora kubaho ariko ashobora kugira ibintu bimurogoya bigatuma atagera ku ntego ye, harimo za gatumwa, kirogoya, za rwivanga. Ushobora gupanga imishinga yawe ukajya kubona umuntu arakugambaniye utazi icyo uzira. Ushobora kuba ugiye nko ku kazi ukabona inzu yawe cyangwa imodoka yawe irahiye utazi n’impamvu. Umuntu ashobora kwitambika cyangwa kukubera kirogoya cyangwa ikindi kintu utari witeguye kuko nabyo bishobora kubaho. Ibyo nibyo nashakaga kuririmbaho muri iyi ndirimbo.”
Uyu muhanzi avuga ko kuri we asanga impano ye yo kuririmba no kwandika amagambo ayikomora kuri se umubyara. Yagize ati:”Ngira data umbyara ufite impano yo guhanga utwiza, agira ikinyarwanda gitsitse kirimo ubuvanganzo kandi kenshi na kenshi aba aca imigani akoresheje ikibonezamvugo.”
Amity amaze gushyira hanze indirimbo eshatu, arateganya kurushaho gukora n’ibindi bihangano akamamara hirya no hino mu Rwanda, muri Afurika no ku isi yose.
TANGA IGITEKEREZO