00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inenge AmaG avugwaho na bagenzi be zaba zifite ishingiro

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 2 Nyakanga 2014 saa 01:05
Yasuwe :

Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black, ni ku nshuro ya mbere yitabiriye irushanwa rya PGGSS. Mu gitaramo cya live giherutse kubera i Muhanga, Ama G yaririmbye mu buryo bwagaragaje ko amakosa ashinjwa na bagenzi be mu kurapa yaba afite ishingiro mu bijyanye no kuririmba.
Mu ndirimbo Udukoryo twinshi yagiye hanze mu mpera z’umwaka wa 2013, Active ifatanyije na Danny bakomoje ku miririmbire y’uyu muraperi mugenzi wabo bagaragaza ko ibyo akora ari ikinamico no kuvuza induru gusa. (...)

Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black, ni ku nshuro ya mbere yitabiriye irushanwa rya PGGSS. Mu gitaramo cya live giherutse kubera i Muhanga, Ama G yaririmbye mu buryo bwagaragaje ko amakosa ashinjwa na bagenzi be mu kurapa yaba afite ishingiro mu bijyanye no kuririmba.

Mu ndirimbo Udukoryo twinshi yagiye hanze mu mpera z’umwaka wa 2013, Active ifatanyije na Danny bakomoje ku miririmbire y’uyu muraperi mugenzi wabo bagaragaza ko ibyo akora ari ikinamico no kuvuza induru gusa.

Ku ruhande rwe amaze kumva iyi ndirimbo n’amagambo yayiherekeje mu bitangazamakuru bitandukanye abahanzi bamwe n’abafana banenga imiririmbire ye , Ama G The Black yasobanuye neza ko adasakuza ndetse yemeza ko nubwo ku ruhande rw’abo batumva ibintu kimwe baba bumva abasakuriza ngo we yishimiye ko bimutunze.

Ese koko Ama G The Black arasakuza ?

Mu gitaramo cya kabiri cya Live abahanzi 10 bahatanira PGGSS bakoreye mu mujyi wa Muhanga, Ama G The Black yahereye ku ndirimbo Uruhinja. Abaririmbyi bashinzwe gufasha abahanzi mu majwi y’inyuma no kuririmba inyikirizo(back-up singers) babikoze neza kuri iyi ndirimbo ubwo Ama G yaririmbaga ariko ntibyaryoheraga amatwi ubwo uyu muraperi yabaga aririmba ibitero.

Si ugusebya uyu muhanzi , kumuca intege cyangwa kudaha agaciro imiririmbire ye, ariko icyagaragaye i Muhanga ni uko amajwi ye atumvikanaga neza mu ndirimbo ndetse ntibyapfaga korohera umuntu wari ukurikiye igitaramo kumenya ijambo Ama G avuze. Wasangaga ari urusaku rw’amajwi ruvangavanze n’ibicurangisho.

Iyi nenge bamwe mu bahanzi banagiye bagarukaho ku miririmbire y’uyu muhanzi , isa n’iyigaragaje ubwo yaririmbaga live mu karere ka Muhanga. Ku ruhande rwa Ama G The Black we ntabyemera, gusa amatwi y’abumva uko aririmba buri wese afite uko yabyumvise.

Kuririmba live, bisaba ko umuhanzi aririmbira abaje kumureba, bakumva indirimbo ye yumvikana nk’uko biba bimeze kuri radiyo hakoreshejwe CD.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Ama G The Black yasobanuye ko abamunenga bamuziza ko aririmba asakuza, ngo nta kibazo na gito bimuteye.

Ibyo bamuvugaho bamunenga ngo nibyo bimutera ingufu zo gukora cyane

Ati, “Njya mu irushanwa abantu baravuze ngo Ama G The Black ntabwo aririmba Live, ngo nta hantu ashobora kuzigeza muri iri rushanwa. Ngo ndasakuza ? Nta kibazo, kuba nsakuza nibyo bimpesha amahirwe yo kubamerera nabi. Kuba kera ntararirimbaga Live si uko ntari nyishoboye ahubwo nari narayibuze.”

Ubwo yaririmbaga CARE, byari bigoranye kurushaho kugira ngo ube wakumva cyangwa gusobanukirwa n’ibyo uyu muhanzi yaririmbaga.

Nubwo byabanje kumugora cyane dore ko ari ubwa mbere yinjiye muri iri rushanwa, iyo ari ku rubyiniro ubona ko nta gihunga na gito afite ku maso imbere y’abafana ariko imiririmbire ye ya live iracyari hasi.

Kuri iki gitaramo cya Muhanga, umwana ufasha Ama G kuririmba, nta kintu kidasanzwe yamukoreye kugira ngo imiririmbire ye iryohere abari bakurikiye igitaramo.

REBA UKO AMA G YARIRIMBYE LIVE I MUHANGA:

VIDEO: Eliel Sando


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .