Uyu muraperi yari amaze igihe yaragize ibanga ibyerekeye ubukwe bwe haba umunsi buzatahira n’aho buzabera. Ama G The Black yari yaragize ibanga impapuro z’ubutumire ndetse n’abo yazihaye ni abo mu muryango we n’uwa Uwase Liliane.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2017 impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Ama G The Black zasakajwe ku mbuga nkoranyambaga. Bigaragara ko umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku itariki 24 Ukuboza 2017 ku Ruyenzi ahitwa Chris Guest House.
Ibirori byo gusaba no gukwa bizaba mu masaha ya mugitondo naho saa cyenda z’amanywa abatumiwe mu bukwe bajye kwiyakirira ku Kicukiro ahitwa Tellavista.
Mu kiganiro na IGIHE, Ama G The Black yanze kuvuga byeruye igihe azasezeranira imbere y’amategeko kuko ngo “ni ibanga ntabwo abantu bose bazahamenya”. Yavuze ko yifuza ko ubukwe bwe bwaba ubw’imiryango kurusha uko busakazwa mu binyamakuru.
Ama G azajya gusaba umugeni nyuma y’uko azaba avuye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge; ku munsi wo gutanga inkwano kandi ni nabwo azamesezerana imbere y’Imana nabwo ahantu yanze kuvuga.
Gahongayire yagizwe ’Marraine’ w’umukunzi wa Ama G
Ama G The Black yasobanuye ko ageze kure imyiteguro y’ubukwe ndetse ngo yamaze gutoranya Aline Gahongayire ko ari we ugomba kuzaba ‘Marraine’ w’umugore we ‘kubera umubano ukomeye bafitanye’.
Yagize ati “Aline Gahongayire twarahuje, nari nsanzwe mukunda mu ndirimbo ze, namubonyemo umuntu ufite ibitekerezo bizima. Namusabye ko yaba marraine w’umugore ngiye kurushingana na we ntiyatindiganya ahita yemera; ni umuntu umba hafi cyane ndetse ashyigikiye umuryango ngiye gushinga”.
Yongeyeho ati “Mukundira cyane ukuntu yiteje imbere binyuze mu muziki kandi akaba ananyubaka muri byinshi. Muri make aranshyigikira cyane kandi nanjye nkumva ko ngomba kugumana na we…”
Ama G The Black n’umukobwa bagiye kurushingana ngo bazasezeranira mu idini ya Islam. Uyu muraperi yari asanzwe abarizwa muri iri dini naho umukobwa akaba umukirisitu.

Yavuze ko bamaze kunga ubumwe bemeranya ko bazereka Imana urugo rwabo biciye muri Islam. Ati “Ibyo twarangije kubihuza, niba waravutse iwanyu muri abayisilamu ntabwo bivuze ko ugomba kuzarongora umuyisilamu, habaho ibiganiro hagati mu miryango natwe rero ibyo byarabaye kandi byagenze neza”.
Yabajijwe ukuntu Gahongayire azabasha kuba marraine w’abageni bazasezeranira muri Islam kandi ari umukirisitu, Ama G asubiza agira ati “Tuzasezeranira muri islam ariko ibindi by’imihango y’ubukwe bizaba bisanzwe […] si ngomba ko marraine azaza aho dusezeranira”.
Ama G na Liliane bamaze iminsi bitegura ubu bukwe ndetse ngo bidatinze bazaba umwe imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Ati “Imyiteguro tuyigeze kure, ubu icyo dushyize imbere ni uguhuza imiryango yombi ikaba umuryango umwe”.
Ama G amaze igihe gito atangaje byeruye ko akundana na Uwase Liliane yamweretse inshuti ze ku mugoroba wo kuwa 4 Nyakanga 2017 mu birori by’isabukuru y’imyaka 26 yari amaze avutse.





TANGA IGITEKEREZO