Igitaramo cyo kumurika album ‘Nyabarongo’ cyari giteganyijwe kuba mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015. Mu buryo butunguranye nticyabaye kubera ko Ama G yagiteguye atabanje kwandikira ubuyobozi bwa Kaminuza ngo bumuhe uburenganzira bwo kuhakorera igitaramo.
Muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda, ahagombaga kubera iki gitaramo, hari hateguwemo ikindi ‘cyo guha rugari abanyeshuri kugira ngo buri wese agaragaze impano afite’.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’abanyeshuri bwemeza ko butigeze bubona ibaruwa ya Ama G asaba gukorera igitaramo muri Kaminuza bityo bukaba bwarateguye icy’abanyeshuri gisanzwe kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi hatitawe ku kindi gikorwa icyo ari cyo cyose dore ko nta kindi bari bazi cyagombaga kuhabera.
Bahati Claude , Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yashimangiye ko nta kanunu na gato bari bafite ku bijyanye n’igitaramo cya Ama G akaba ari nayo mpamvu hateguwemo icyo kwerekana impano z’abanyeshuri.
Yagize ati “Twebwe twateguye igitaramo cyacu , nta bindi twari tuzi na bike. Iby’igitaramo cya Ama G ntabwo twari tubizi pe, ubusanzwe iyo muri Auditorium hateguwemo igikorwa Kaminuza irabitumenyesha kugira ngo ibikorwa bitagongana. Iby’’igitaramo cya Ama G ntabwo twari tubizi. Ntacyo twari tuzi”
Hari amakuru IGIHE ikesha umwe mu bakozi ba Kaminuza unakorana bya hafi n’umuryango w’abanyeshuri, akaba yagombaga kuzafasha Ama G mu mitegurire y’iki gitaramo, avuga ko uyu muhanzi yari amaze icyumweru n’igice amanitse impapuro zamamaza igitaramo cye mu Mujyi wa Huye ariko ko yabikoze atarasaba uburenganzira bwo kugikorera muri Kaminuza ndetse ngo babimwemerere haba mu nyandiko cyangwa ngo abe yarabibwiwe mu magambo.
Yagize ati “Ama G yari amaze iminsi amanitse affiches z’igitaramo cye yagombaga kuzakorera muri Auditorium, yari yaransabye kuzamufasha ndabyemera. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo nabajije niba afite ibyangombwa, niba yarabisabye, nsanga wapi. Byarangiye ktabaye , ntabwo yari yarasabye uruhushya, hari ikindi gitaramo cy’abanyeshuri cyari cyarateguwemo”
Ku ruhande rwa Ama G yanyuranyije indimi n’ubuyobozi bwa Kaminuza bumushinja gutegura igitaramo atabisabiye uburenganzira, we agashimangira ko yari yarabikoze ahubwo hajemo utubazo duto twatumye kitaba.
Ama G ati “Njyewe nari mfite uruhushya, nari naranditse nsaba ko nakwemererwa gukorerayo igitaramo, barabinyemereye. Ahubwo ikibazo cyabayemo ni uko hari hateguwemo ikindi gitaramo cy’abanyeshuri kandi ntabwo wasohora abanyeshuri mu kigo cyabo, hariya ni iwabo, twagombaga kubihanganira bagakora igitaramo”
Yungamo asobanura ko nyuma yo kuburizwamo kw’igitaramo kubera gahunda zagonganye ngo yafashe umwanzuro wo kucyimurira mu cyumweru gitaha.
Ati “Ubundi uko byari biteguwe, icyo gitaramo cy’abanyeshuri cyagombaga kuba, cyarangira natwe tugatangira icyacu kuva saa mbili z’ijoro kugeza saa tanu. Ikibazo cyabayemo, abayobozi bo bavugaga ngo abanyeshuri binjirire ubuntu, natwe turabyanga. Ubu twacyimuriye kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha”
Bamwe mu bahanzi bagombaga gufasha Ama G muri iki gitaramo bari bamaze kugera mu Mujyi wa Huye biteguye kuririmba gusa byarangiye bagarutse i Kigali nta n’umwe ukandagiye ku rubyiniro dore ko aho bagombaga kuririmbira hari hateguwemo ikindi ari nacyo cyari kizwi na Kaminuza.
TANGA IGITEKEREZO