Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Care’, ‘Uruhinja’ n’izindi yabwiye IGIHE ko abanye neza n’umugore babyaranye ndetse ko ababashinja kubana mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbonezamubano badakwiriye kwivanga mu mubano wabo.
Iyobera mu rugo rwa Ama-G
Ama-G The Black yavuze ko bamushinja kubana n’umugore we mu buryo butemewe n’amategeko nta gihamya bafite. Uyu muraperi ugiye kuzuza imyaka ibiri abana n’umugore i Kanombe, ntiyigeze akora ubukwe byeruye.
Byavuzwe mu itangazamakuru ko yateye inda umukobwa binavugwa ko bibarutse umuhungu bise ‘Shami’.
By’igitunguro, itangazamakuru ryavumbuye ko nyuma yo gutera uyu mukobwa inda Ama-G yafashe umwanzuro wo kumuzana iwe ku icumbi babana nta bukwe cyangwa imihango yo gusaba umugeni ibayeho.
Ku ruhande rwe, Ama-G avuga ko atazi impamvu hari abivanga mu bye n’umukobwa babyaranye. Yemeza ko babana mu nzu ariko ntiyerure niba barasezeranye cyangwa yaragiye kwirega kwa sebukwe.
Ati “Abantu bemeza ko mbanye n’umugore wanjye mu buryo butemewe n’amategeko babikura he, ko mbizi neza ko nta gihamya babifitiye.”
Yongeraho ati “Sinkunda kuvuga ibintu byinshi ku rugo rwanjye ariko njye n’umugore wanjye tubanye neza nta kibazo.”
Ubukwe bwabaye mu ibanga?
Iyo ukomeye kubaza Ama-G niba koko abana n’uyu mugore imiryango ibizi agusubiza ko ‘nta byinshi yifuza kubivugaho’.
Yagize ati “Erega gusezerana hari igihe bitaba ngombwa ko ubimenyesha abantu bose, ureba ab’ingenzi.”

Asubije atya, byaduteye amatsiko yo kumenya niba yaba yarakoze ubukwe mu ibanga agatumira ab’ingenzi yaruciye ararumira.
Amaso yaheze mu kirere ku bategereje ibirori bya Ama-G
Ama-G n’umukunzi we Rosine bafitanye umwana w’umuhungu. Bateganyaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2015 ariko birinda gutangaza itariki nyayo. Umwaka urihiritse benshi bagitegereje ubu bukwe ariko amaso yaheze mu kirere.
Mu kiganiro uyu muraperi yigeze kugirana na Sunday Night mu ntangiriro za 2015, yavuze ko yamaze kwirega mu muryango w’umukobwa ndetse ko ari gutegura ubukwe.
Kugeza ubu amezi arenze icyenda abafana be bategereje ubukwe ariko icyizere kiri kure nk’izuba.
Icyo gihe yagize ati “Namaze kwirega mu muryango,ndimo no gutegura iby’ubukwe ntatangaza none aha ariko nzabamenyesha igihe nikigera.”

Ama-G The Black ni umwe mu baraperi baba mu nzu zabo bwite ndetse yemeza ko amafaranga yo kubaka inzu abanamo n’umugore we Rosine yayasaruye mu muziki.
TANGA IGITEKEREZO