Mu mashusho y’iyi ndirimbo yise ‘Twarayarangije’, uyu muraperi usanzwe yibanda ku bihangano bivuga ku kuri k’ubuzima abantu babamo, avuga ko yashatse kugaragaza ko hari benshi mu bashomeri baryamanye impamyabumenyi n’impamyabushobozi ndetse ziriho amanota menshi ariko ugasanga nta mirimo bafite.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoreye abashomeri, ni yo nabatuye byibuze ngo bumve agahinda baryamanye ko atari bo bonyine bagafite. Biba bibabaje kubona nk’umuntu warangije Kaminuza ari no mu babonaga amanota ya mbere nta kazi afite kandi ba bandi babaga aba nyuma bahembeshwa igitiyo”
Yunzemo agira ati “Nonese ubwo birumvikana uburyo wateka capati wararangije kaminuza kandi abo warushaga amanota kuva mwiga mu kiburamwaka bicaye mu biro? Nonese uba warize guteka capati?”
Abajijwe impamvu iyo yandika indirimbo ze akunda kwibanda ku buzima busanzwe cyane cyane ku bintu bidatunganye abantu babamo, asubiza agira ati “Ndirimbye ku buzima bwiza ntacyo naba ndi kwerekana. Ibyiza nyine biba bimeze neza ntacyo naba nkora mbigarutseho kandi hari ibitagenda nagakwiye kuvuga”
Nyuma y’iyi ndirimbo ‘Ama G The Black yasohoye indi nshya yise ‘Imyoto’ ndetse amashusho yayo na yo akazajya mu minsi ya vuba.
TANGA IGITEKEREZO