Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Uruhinja’, ’Care’, ’Twarayarangije’, ’Imyoto’ n’izindi yaherukaga kubica mu yitwa ’Ikiryabarezi’ yagereranyirijemo abakobwa bakura ibyinyo abasore n’inyito yahawe ibimashini by’urusimbi.
Ama G the Black yongeye gusohora indirimbo yise "Ntaho Tuzajya" yumvikanamo aririmba ku gahinda yatewe n’ibura rya bagenzi be mu muziki akanavuga ko akumbuye Tuff Gang, yanakomoje ku buryo Hip-Hop ngo muri iki gihe yimwe amatwi hakimikwa izindi we yita ’injyana z’abishimye’.
Yabwiye IGIHE ko abo yashatse kuririmba babuze mu muziki ari abaraperi, ati "Ni abaraperi bose bose." Abajijwe icyo akumburiye Tuff Gang, asubiza agira ati "Icyo nashatse kuvuga ni uko nkumbuye kumva bacurangwa kuri radiyo, kumva bakora indirimbo nshyashya, basubirana cyangwa bakabikora ukundi, njye nkumbuye bya bihe byageze bose bari kumwe nk’itsinda."
Yongeyeho ati "Muri iyi minsi Hip Hop ntigikinwa cyane nka mbere, ibyo dusigaye twumva ni biriya nyine wumva, bya buriya bwoko. Izo zikinwa nta kibazo ziteye, ntabwo nashatse kuvuga ko zo nta kigenda kuko nizo nyine ziri kuri radiyo ahantu hose, ariko injyana z’abababaye ntabwo zigikinwa cyane ubanza byaraciyemo abantu bose muri iki gihe bishimye. Nkumbuye ziriya kuko ari zo zandyoheye kurusha iziriho ubu."
Ama G the Black avuga ko kugeza ubu atarabona neza aho umuziki w’injyana ya Hip Hop akora uri kwerekeza kuko ngo habaho ihindagurika ry’ibintu mu buryo butungurana, ibyo akabihuza n’uko mu 2012 wabonaga iyo njyana iri heza abona ko igiye kugera ku rwego ruhambaye ariko nyuma izindi zikayigaranzura.
Yongeyeho ati "Njyewe ku giti cyanjye mu gushyira umusanzu mu kugarura uburyohe ibyo twakoraga byahoranye, ndategura gukora indirimbo zo muri buriya buryo gusa, zimwe batumenyeho. Ni izo ngiye kujya nkora cyane, ibindi ndi kubishyira ku ruhande."
Mu ndirimbo "Ntaho Tuzajya", mu gitero cya kabiri cyayo, mu magambo yumvikana nk’acikagurika, Ama G araririmba ati "Nkumbuye Bulldogg, nkumbuye Fireman, nkumbuye Green P, nkumbuye Jay Polly, nkumbuye na bazina P Fla, muri macye nshaka kuvuga ko nkumbuye Tuff Gang."

Mu gusoza iyi ndirimbo hari aho Ama G asubiramo indirimbo zo mu bihe bitandukanye, agatangirira ku "Kubaka izina" ya Mahoniboni kugeza ku zo abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie na King James baririmba muri iki gihe.
Ama G yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo yasohoye ateganya gushyira ahagaragara izindi ziri mu mujyo umwe na yo. Muri izo harimo iyitwa "Iby’Isi" yakoranye n’umuraperi Jay C, "Agasobanuye" n’indi mishinga ateganya izajya ijyana n’amashusho.
TANGA IGITEKEREZO