Uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Lipstick’ igakurikirwa n’inkuru zemezaga ko yavugaga ibye n’uwo bahoze babana, yabwiye IGIHE ko yabonye umukunzi mushya ndetse bagomba kuzarushingana.
Umukunzi mushya wa Ama G The Black yitwa Uwase Liliane, uyu bamaranye amezi agera kuri ane bari kumwe ndetse nyuma yo gutandukana kwe n’umugore bagiye bagaragaza ibimenyetso byerekanaga ko bari mu rukundo ariko wababaza bakabigarama.
Ama G ati “Uriya turakundana, turakundana ahubwo cyane, ndamukunda cyane […] Ni umukunzi wanjye, ubu ni we turi kumwe.”
Yavuze ko nubwo bataramenya gahunda ihamye y’ubukwe bwabo, ngo bagomba kuzarushinga. Yagize ati “Ntabwo nahita nkubwira ngo tuzarushinga uyu munsi ariko gahunda irahari, ntabwo ari vuba ariko si na kera, igihe nikigera tuzabatumira mubutahe.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2017, Ama G yakoze ibirori by’isabukuru y’imyaka 26 amaze avutse, yari yatumiye inshuti ze za hafi ndetse by’umwihariko yakase umutsima afatanyije n’umukunzi we Uwase Liliane bagiye gukomezanya urugendo rw’urukundo.

Muri ibi birori, Ama G yabwiye inshuti ze ko yahisemo ‘Uwase ngo bakomezanye urugendo rushya atangiye nyuma yo gutandukana na Rosine’. Yavuze ko icyatumye akunda uyu mukobwa ngo ni uko ‘yicisha bugufi kandi akubaha’.
Ama G n’umugore babanaga mbere bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami[uyu asigaye abana na nyina]. Ibyo kubana kwabo mu nzu byatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, nyuma batangaje ko bagombaga gukora ubukwe none birangiye umugabo yishakiye undi bakomezanya.
Uyu muraperi arateganya gusohora amashusho y’indirimbo ‘Twatsinze’ nyuma ngo azashyira hanze indi nshya yise ‘Ntaho tuzajya’.




TANGA IGITEKEREZO