00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G yasabye abitabiriye Expo kumuhesha umwanya wa kane muri PGGSS4

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 Nyakanga 2014 saa 09:30
Yasuwe :

Umuraperi Ama G The Black yataramiye abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Kigali by’umwihariko akaba yaririmbiye abari aho Bralirwa iri kumurikira ibikorwa byayo.
Nk’uko bisanzwe, Sosiyete ya Bralirwa, umuterankunga ukomeye w’umuziki nyarwanda, muri iri murikagurisha yashyiriyeho abayigana aho ikorera(stand) gahunda yo kubagezaho umuziki w’imbaturamugabo by’umwihariko bakaba bataramirwa n’abahanzi bahatanira PGGSS4. Kuri iki Cyumweru , umuraperi Ama G The Black ni we (...)

Umuraperi Ama G The Black yataramiye abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Kigali by’umwihariko akaba yaririmbiye abari aho Bralirwa iri kumurikira ibikorwa byayo.

Nk’uko bisanzwe, Sosiyete ya Bralirwa, umuterankunga ukomeye w’umuziki nyarwanda, muri iri murikagurisha yashyiriyeho abayigana aho ikorera(stand) gahunda yo kubagezaho umuziki w’imbaturamugabo by’umwihariko bakaba bataramirwa n’abahanzi bahatanira PGGSS4.

Ama G hano yabaririmbiraga Care

Kuri iki Cyumweru , umuraperi Ama G The Black ni we wataramanye n’abari baje kwica akanyota banywa ibinyobwa byengwa na Bralirwa , bisembuye n’ibidasembuye, benshi bakunda.

Mbere yo gukata umuziki urabanza ugafata icyo kunywa wifuza, hari ibisembuye n'ibidasembuye

Muri iki gitaramo Ama G yakoreye aho Bralirwa iri kumurikira bimwe mu bikorwa byayo, yanakanguriye abafana be n’abakunda ibihangano bye by’umwihariko gukomeza kumutora kugira ngo bamuheshe amahirwe yo kuzegukana umwanya wa kane ku itariki ya 30 Kanama 2014 ubwo hazaba hatangwa igihembo cy’umuhanzi wegukanye 24,000,000rwf.

Dj Mupenzi ni we wasunikaga umuziki

Ama G nyuma yo kuririmba Care yagize ati, ’Ndacyari muri Guma Guma niyo mpamvu mumbona kuri iki cyapa. Nubwo ndi muto cyane, ndabasaba ko mwakomeza kuntora mukangira munini byibuze nkegerana na Jay Polly. Ijwi rya buri wese ndarikeneye kugira ngo nkomeze mbaheshe ishema. Ndashaka ko munshyigikira nkazegukana umwanya wa kane"

Kuri stand ya Bralirwa haba hari abantu benshi

Muri iri murikagurisha by’umwihariko aho Bralirwa ikorera, abahanzi bose bahatanira PGGSS4 bagiye bataramana n’abafana babo. Mu basigaye kuririmba harimo abahanzi bose bahataniye PGGSS4 : Jay Polly, Teta Diana, Young Grace, Dream Boyz, Bruce Melody, Chirstopher na Jules Sentore.

Abatarageza imyaka 18 y'amavuko ntabwo bemerewe kugirishwa inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .