00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G yarahiriye kutazahagarika umwuga wo gukanika firigo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 Gicurasi 2014 saa 08:46
Yasuwe :

Bitandukanye n’abandi bahanzi bamenyekana mu Rwanda bagahita bahagarika akazi bakoraga cyangwa bakava mu ishuri, umuraperi Ama G The Black we avuga ko umwuga wo gukanika firigo adateze kuzawuhagarika nubwo yakwamamara mu bindi bihugu . Ama G The Black wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Kigali Ngali, Uruhinja, Care n’izindi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko mu buzima bwe nta cyo akunda kurusha umwuga wo gukanika firigo ziba zagize ibibazo bityo akaba adateze kuzawuhagarika .
Ati, “Ngo (...)

Bitandukanye n’abandi bahanzi bamenyekana mu Rwanda bagahita bahagarika akazi bakoraga cyangwa bakava mu ishuri, umuraperi Ama G The Black we avuga ko umwuga wo gukanika firigo adateze kuzawuhagarika nubwo yakwamamara mu bindi bihugu .

Nta gahunda afite yo kuzahagarika gukanika firigo .

Ama G The Black wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Kigali Ngali, Uruhinja, Care n’izindi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko mu buzima bwe nta cyo akunda kurusha umwuga wo gukanika firigo ziba zagize ibibazo bityo akaba adateze kuzawuhagarika .

Ati, “Ngo mpagarika gukora firigo? Sha mbabwije ukuri nkanika firigo mbikunze , bindimo kandi ni umwuga wanjye nakoze kuva kera . N’ejobundi nari nagiye gukora firigo y’umukiriya wanjye mu bice bya Kinyinya urenze gato iwabo wa Allioni . Ese ubwo nahagarika gukora firigo nitwaje iki?”

Nubwo adashobora kwerura ngo atangaze umubare w’amafaranga amaze kuvana muri uyu mwuga, Ama G The Black yemeza ko bimufatiye runini ndetse akomeje kwihugura akarishya ubwenge mu gukanika iki gikoresha cyifashishwa mu gukonjesha ibiribwa n’ibinyobwa .

Ama G imbere y'abafana be i Ngoma

Ama G ati, “Hari abahanzi ntazi uko nakwita bamara kugafata(bamara kumenyekana) , wenda uwari mu ishuri agahita arivamo, uwadodaga inkweto akabyanga urunuka ndetse agatangira gukwepa abakorodoniye bagenzi be . Ama G The Black si uko nteye , nzazikora kugeza mpfuye. Ahubwo Imana imfashe nkomeze nongere ubumenyi n’abakiriya bakomeze kwiyongera”

Uyu muraperi yaboneyeho umwanya wo gukebura abahanzi bagenzi be by’umwihariko abo mu Rwanda bafite umuco we yita mubi wo guhagarika imyuga bakoraga bataraba abahanzi bitwaje ko amazina yabo amaze kumenywa na benshi .

Ati, “Abo njyewe ndabanenga, nonese Jay Z ko ari umuraperi ukomeye ku isi ntafite utubari dukomeye, yego akabari ka Jay-Z ntabwo kameze nk’ako nashinga hano mu Rwanda ariko byose ni ko bitangira . Njyewe nubwo naba narakoraga ububaji cyangwa ndoda inkweto sinabihagarika ngo ni uko nabaye umuhanzi . Ese ejo bukeye ukarwara umuhogo kuririmba bigahita bihagarara, warya iki udakoze ako kazi ? Ahubwo ngize amahirwe abanyarwanda bose bakamenya ko nkora firigo byanyongerera amafaranga”

Ama G yereka abafana be ko umubare we ari 2

Ama G The Black umwe mu bahanzi 10 bahatanira PGGSS4 yibukije abafana be gukomeza kumutora bamuhesha amahirwe yo gutwara igikombe . Ati, “Abafana bakomeze batore umuraperi ushoboye. Gutora Ama G ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika 2 ukohereza kuri 4343”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .