00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G, umuraperi watangiye 2015 anegekazwa n’ibibazo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 Werurwe 2015 saa 03:18
Yasuwe :

Intangiriro z’umwaka wa 2015 zabaye imvura y’ibibazo no gucika intege ku muraperi Ama G The Black mu gihe yari amaze imyaka ibiri afite agahenge, akora indirimbo zigakundwakazwa, yegukana ibihembo mu muziki yarashinze imizi mu njyana ya Hip Hop.

Hakizimana Amani yatangiye umuziki ahagana muri 2008, bigitangira ntiyahiriwe kuko yamaze igihe kinini ahanyanyaza ashaka ukuntu yamenyakana byaramubereye ingorabahizi. Ku bw’amahirwe yaje guhura n’umuraperi witwa M-Izzo amugira inama yo kwisunga Riderman akamwinjiza mu Bisumizi, ni yo nzira yamuboneye yashoboraga kuzahura umuziki we gusa byamubereye amahire.

Ama G ukunzwe uyu munsi abikesha Riderman

Akigera mu Bisumizi, umwaka wa 2012 Ama G yigaruriye injyana ya Hip Hop binyuze mu ndirimbo benshi bamumenyeyeho yise ‘Uruhinja’ n’izindi Riderman yagiye amufashamo haba mu kumuha amafaranga agakora amashusho y’indirimbo, kumuhuza n’abandi bahanzi bakomeye nko mu ndirimbo ‘Simubure’, ‘Bagupfusha ubusa’, ‘Ibitenge’ n’izindi.

Ibi bikorwa byose byahesheje Ama G ishema ndetse yegukana ibihembo bikomeye muri Salax Awards ya 2012 byatanzwe muri 2013 birimo icy’umuhanzi ukizamuka ndetse anatwara icya Best Hip Hop mu cyiciro yari ahanganyemo n’uwari umuyobozi we mu Bisumizi , Riderman icyo gihe utaranatwaye igikombe na kimwe.

Uyu muraperi yagiye muir PGGSS rimwe risa

Mu mwaka wa 2014 Ama G The Black yatangiye gusoroma umusaruro w’imbuto yahinze abifashijwemo n’Ibisumizi gusa ku bwo kwiyumvamo akabaraga mu muziki yarabanje asiga Riderman ngo kuko ntacyo yamugezagaho mu muziki.

Muri uyu mwaka ni nabwo yakoranye bikomeye na Sosiyete z’ubucuruzi zikomeye zirimo na Airtel, yabashije kwinjira muri PGGSS ku nshuro ye ya mbere, Ama G ahinduka umuraperi w’icyitegererezo kuri benshi.

Umwaka wa 2014 kandi ni bwo Hakizimana Amani yujuje inzu ye bwite ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 25 ubariyemo n’imirimo ya nyuma yo kuyitunganya neza. Aya mafaranga yose yayavanye muri PGGSS, ibitaramo, gukanika firigo n’ayo yahawe n’ibigo akorana nabyo mu kwamamaza.

Nyuma yo kuzuza iyi nzu, Ama G yatangiye guhura n'ibibazo bikarishye

Iyi nzu ifite ibyumba bine, bibiri muri byo bifite urwogero n’umusarane , ikagira uruganiriro , aho bafatira amafunguro, umusarane hanze, igikoni imbere no hanze n’urubaraza nyir’urugo yicaraho areba ibitatse Isi.

Yatangiye 2015 agotomera ku nkongoro y’ibibazo

Muri Gashyantare 2015 byatangiye kunugwanugwa ko Ama G The Black yaba agiye gusezererwa muri Airtel agasimburwa na mugenzi we Riderman.

Ni nyuma y’uko humvikanye ijwi ry’umuraperi Riderman na King James mu ndirimbo yamamaza poromosiyo Airtel yise ‘Wiceceka’. Benshi batangiye gukeka ko ari ibimenyetso by’uko Riderman agiye gusimbura mugenzi we Ama-G The Black mu kwamamaza ibikorwa by’iyi sosiyete.

Ahagaze ku kaguru kamwe muri Airtel

Ubusanzwe amajwi y’abahanzi yakoreshwaga mu kwamamariza Airtel yabaga ari aya King James na Ama G gusa ariko mu minsi yashize Riderman yatangiye gukoza imitwe y’intoki muri iyi sosiyete ndetse akagenda yigiza ku ruhande Ama G.

Riderman yaba yarasimbuye Ama G muri Airtel

Nyuma gato yo guterwa igihunga na Riderman, Ama G The Black yabuze amahirwe yo kongera guhatanira PGGSS. Mu bahanzi 25 batowe ku ikubitoro ngo bahatanire Primus Guma Guma Super Star ya 5 izina Ama G The Black ntiryabonetsemo.

Amaze kwibura mu bahanzi bahatanira miliyoni 24 za Bralirwa, Ama G yahise afata umwanzuro wo gutegura igitaramo cyo kumurika album ye yise ‘Nyabarongo’ .

Kumurika album ‘Nyabarongo’ byaburijwemo

Igitaramo cyo kumurika album ‘Nyabarongo’ cyari giteganyijwe kuba mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015. Mu buryo butunguranye nticyabaye kubera ko Ama G yagiteguye atabanje kwandikira ubuyobozi bwa Kaminuza ngo bumuhe uburenganzira bwo kuhakorera igitaramo.

Iki gitaramo cya Ama G kikimara kuburizwamo we yavuze ko yacyimuriye kuwa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2015 na none kikabera muri Grand Auditorium ya Kaminuza i Huye. Byongeye gutungurana Ama G ntiyakora igitaramo ndetse kugeza ubu gisa n’icyavuyeho burundu atamuritse album ye.

Kumurika album ya Ama G byaburijwemo

Mu mitegurire y’iki gitaramo Ama G yahuye n’inzitizi zikomeye kugeza ubwo kumurika album ye ‘Nyabarongo’ byahagaze mu buryo butazwi.

Uyu mwaka wa 2015 usa n’uwatangiranye ibibazo kuri uyu muraperi ndetse umurindi w’uburyo akoramo umuziki cyangwa akunzwemo waragabanutse ku rwego rukomeye.

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .