00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G, umuraperi waciye intege abafana i Musanze. Ese azarenga umutaru?

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 Nyakanga 2014 saa 10:10
Yasuwe :

Ugereranyije n’uburyo ibihangano bye bizwi mu ntara, ukareba uko yagiye yitwara mu bindi bitaramo ukanareba uburyo yitwaye imbere y’abafana be i Musanze aririmba live, usanga Ama G yarasubiye inyuma ndetse akaba yaraciye abafana be intege ibyo kumufana babishyira ku ruhande.
Mu baraperi batatu bari muri iri rushanwa , Ama G The Black ni we wagaragaje ingufu nke mu gitaramo cyabereye i Musanze. Ubwo Ama G yahamagawe ngo aze aririmbe, benshi mu bafana be bavugije induru nk’ikimenyetso cy’uko (...)

Ugereranyije n’uburyo ibihangano bye bizwi mu ntara, ukareba uko yagiye yitwara mu bindi bitaramo ukanareba uburyo yitwaye imbere y’abafana be i Musanze aririmba live, usanga Ama G yarasubiye inyuma ndetse akaba yaraciye abafana be intege ibyo kumufana babishyira ku ruhande.

Mu baraperi batatu bari muri iri rushanwa , Ama G The Black ni we wagaragaje ingufu nke mu gitaramo cyabereye i Musanze. Ubwo Ama G yahamagawe ngo aze aririmbe, benshi mu bafana be bavugije induru nk’ikimenyetso cy’uko bamwishimiye nyamara biza gutungurana ubwo yatangiye kuririmba abari bafite ibyishimo bari batangiye kuzamura amaboko agihamagarwa bose bayashyira mu mufuka aririmba nk’aho nta mufana uhagaze imbere ye.

I Musanze, Ama G yaciye intege abafana

Si uko uyu muraperi yitwaye nabi mu kuririmba, ahubwo ashobora kuba yaraciye intege abafana be, uko bari bamutegereje abiyereka bagasanga biratandukanye cyane bityo ibyishimo byabo abisubiza inyuma.

Jay Polly na Young Grace bakubise inshuro Ama G

Muri PGGSS4 harimo abaraperi batatu, Young Grace, Jay Polly na Ama G. Urebye uko aba baraperi bose bahagaze mu irushanwa, usanga Ama G The Black afite intege nke umugereranyije na bagenzi be, haba mu buryo bw’imiririmbire, gushyushya abafana no kugira umubare munini w’abamukunda ari nacyo kintu nyamukuru kizagenderwaho hatangwa igikombe.

Young Grace ni muto mu muziki muri aba baraperi bose, gusa kuri iyi nshuro ya kabiri yinjiye muri PGGSS yagaragaje ko hari ingufu zikomeye yamaze kwiyongeramo muri we. Mu buryo bw’imiririmbire no kugerageza gushimisha abafana, iyo ari ku rubyiniro ubona ko uyu mukobwa afite inyota yo kwemeza abafana akaba anakora uko ashoboye ngo arebe ko yabashimisha nubwo hari igihe bigorana.

Nubwo na we nta mubare munini w’abafana afite umugereranyije na Jay Polly, gusa ubona ko hari itandukaniro rikomeye hagati ye na Ama G. By’umwihariko mu gitaramo giherutse kubera i Musanze, Ama G yaje mu myanya y’inyuma mu bahanzi batagerageje kwitwara neza.

Mu gitaramo cy’i Musanze, ku rubyiniro Ama G yagaragaraga nk’umuntu ufite ibintu bimubangamiye dore ko urebye uko yaririmbaga mu bindi bitaramo byagiye bibera hirya no hino mu gihugu haba ibya live cyangwa playback ubona ko yasubiye inyuma mu buryo bukomeye ndetse akaba yaraje inyuma mu baraperi bagenzi be mu buryo bwo gushimisha abafana.

Uko Ama G ahagaze mu irushanwa

Uyu muraperi wegukanye ibihembo bibiri muri Salax Awards 2012, icy’umuhanzi mushya n’icy’umuraperi mwiza, kubera uburyo yakomeje gukorana ingufu kuva muri uwo mwaka kugeza mu ntangiriro za 2014 byamuhesheje amahirwe yo kwinjira mu bahanzi 15 batoranyijwemo 10 bahatanira PGGSS4.

Amaze kugera mu irushanwa, mu bitaramo yakoranye na bagenzi be 9 hirya no hino mu ntara z’u Rwanda, uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bazaga mu myanya y’imbere mu kugaragaza ko afite umubare munini w’abafana bamushyigikiye.

Iyo yageraga imbere y’abafana be abaririmbira mu buryo bwa playback(kuririmba hakoreshejwe CD), uyu muhanzi ntiyatenguhaga abafana be ndetse akabibutsa ko kuba yarinjiye mu irushanwa atari impanuka ahubwo yabishobojwe n’impano ye no gukora cyane mu myaka irenga 5 yari amaze mu muziki. Mu bitaramo bya PGGSS4 bimaze kubera hirya no hino mu Rwanda, icyabereye Musanze cyagoye uyu muhanzi dore ko mu banyamakuru n’abandi bakurikirana ibya muzika hafi nyuma yo kumubona aririmba wasangaga bamushyira mu myanya y’inyuma kubera uburyo yitwaye.

Mu bitaramo bya Roadshows byabereye hirya no hino mu Rwanda, Ama G yabaga afite umubare munini w’abafana bamushyigikiye ndetse n’indirimbo ze byagaragaye ko zikunzwe n’abaturage. Bigeze mu bitaramo bya Live, Ama G yagaragaje intege nke dore ko n’abafana uburyo babaga bamushyigikiye byasubiye inyuma .

Ku ikubitiro ku itariki ya 15 Werurwe ubwo abahanzi 15 bahataniraga gutoranywamo 10 bahatanira PGGSS4, uyu muraperi yeretse akanama nkemurampaka n’abafana ko akwiye kwinjira mu irushanwa. Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abahanzi 7 basezererwe hasigaremo batatu bashoboye, gusa ikibazo Ama G n’abafana bibaza mu mutima yabo ni kwibaza niba uyu muraperi azabasha gusigaramo .

Ama G The Black yifitiye icyizere

Nyuma y’ibitaramo bya Road shows yazengurukanyemo na bagenzi be 9 biyereka abafana, Ama G yatangarije IGIHE ko nta bwoba na buke afitiye bagenzi be 8. Gusa, uyu muraperi yavuze ko hari umwe muri bo atinya kurusha abandi ariko ngo yizeye ko Imana izamushoboza kumutsinda igikombe akacyegukana.

Hano yari i Huye

Yagize ati, “Irushanwa ni irushanwa, abahanzi bose bari mu irushanwa buri wese akomeye ku giti cye. Muri aba bahanzi 9 nta n’umwe ntinya , ntabwo natinya aba duhanganye kuko twese kugeza ubu turanganya amahirwe. Muri bose hari umwe ntinya, ntabwo muvuze izina ariko arahari. Muvuze yakwiyemera ariko nzi neza ko Imana nikomeza kumfasha na we nzamutsinda igikombe bakimpe”

Abafana n’igikundiro byifashe bite ?

Mu bitaramo bya Live bitatu bimaze kuba, nta buhanga bukomeye cyangwa kugaragaza ko hari udushya n’inyota afitiye igikombe Ama G yakoze kugeza. Nubwo atari twebwe dutanga amanota, uyu muraperi imiririmbire ye ifite amakemwa ndetse hari udukosa tumwe na tumwe natwe abanyamakuru twabonye ko tuzamubuza amanota nk’uko akanama nkemurampaka kabidutangarije. Buri kosa umuhanzi akoze ku rubyiniro, uko yitwara neza cyangwa nabi, biri mu bimuhesha amanota cyangwa bikayamwambura.

Mu bitaramo bya live uyu muraperi amaze gukora akenshi wasanga aririmba azenguruka ku rubyiniro gusa, ijwi rye n’ibyo aririmba, ntabwo byumvwa na buri wese uba uteze amatwi uyu muhanzi.

Umugereranyije na mugenzi we Jay Polly ari na we muraperi bajya kunganya ingufu bahanganye muri iri rushanwa, usanga abafana ba Ama G ari bake cyane ku ba mugenzi we.

Nta cyizere imiririmbire ye itanga

I Musanze, Ama G yaririmbye indirimbo ebyiri, u Rwanda rw’amafaranga na Care. Mu ndirimbo u Rwanda rw’amafaranga urusaku rw’ibyuma rwaganzaga urw’ijwi ry’uyu muraperi . Yararirimbaga ukumva amagambo amwe ntabwo yumvikana kubera uburyo atondekanye kandi akaba aririmbitse mu buryo bwihuse.

DORE UKO AMA G YITWAYE I MUSANZE:

Urujyano rw’amajwi n’ibicurangisho byakoreshejwe Ama G aririmba ntabwo byahuzaga neza gusa mu ndirimbo Care yagerageje kujyana n’abacuranzi be ariko na byo nta buryohe byatangaga dore ko ibyo yaririmbaga wumvaga byiganjemo urusaku, kumva ubutumwa bigoranye cyane.

Ama G The Black azaboneka mu bahanzi batatu i Rubavu?

Mu gitaramo gisoza ibindi byose kizabera mu mujyi wa Rubavu ku itariki ya 12 Nyakanga 2014, Ama G The Black na bagenzi be 9 bazaba bafite akazi gakomeye ko kwereka akanama nkemurampaka ko bakwiye gukomeza mu irushanwa. Umuhanzi uzakora byiza kurusha abandi bijyanye n’uko azaba yaragiye yitwara neza mu bitaramo byabanje, ni we uzakomeza mu irushanwa, abitwaye nabi basezererwe.

Hano Ama G yaririmbaga i Kabarondo

Mu bitaramo bya live byatambutse, Ama G nta miririmbire ihambaye cyangwa gutegura urubyiniro no gushimisha abafana bidasanzwe yakoze ku buryo byerekana ko afite amahirwe menshi yo kuboneka mu bahanzi 3.

Ifirimbi ya nyuma izavuzwa n’akanama nkemurampaka, reka dutegereze turebe ko uyu muraperi azakomeza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .