Umuraperi Ama G The Black yibukije Danny Nanone ko nubwo yamuririmbye avuga ko nta muziki ashoboye ahubwo ibyo aririmba ari urusaku gusa, byamugejeje ku musaruro ukomeye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ama G The Black yasobanuye ko abamunenga bamuziza ko aririmba asakuza, ngo nta kibazo na gito bimuteye. Ibyo bamuvugaho bamunenga ngo nibyo bimutera ingufu zo gukora cyane.

Ati, “Njya mu irushanwa abantu baravuze ngo Ama G The Black ntabwo aririmba Live, ngo nta hantu ashobora kuzigeza muri iri rushanwa. Ngo ndasakuza? Nta kibazo, kuba nsakuza nibyo bimpesha amahirwe yo kubamerera nabi. Kuba kera ntararirimbaga Live si uko ntari nyishoboye ahubwo nari narayibuze.”
Ama G The Black, yanze guca ibintu ku ruhande, ashyira Danny Nanone mu majwi ko ari we wabaye imbarutso y’abantu bamuvuga nabi bamuziza uburyo aririmbamo ngo buba bwiganjemo urusaku.

Ati, “Niba nsakuza bikaba bintunze, ndumva bikwiye kunshimisha aho kumbangamira cyangwa ngo binteshe umutwe. Ese uwo muraperi wavuze ngo ndasakuza, akanabiririmba nta n’isoni afite ese yaba ari muri iri rushanwa(PGGSS4)? Arihe ? Njyewe ndamuvuze ni umuraperi witwa Danny Nanone.”
Kuba ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma, Ama G ashimangira ko ari wo musaruro ukomeye urusaku bamushinja rwamugejejeho.
Kanda hano wumve indirimbo nshya Ama G yise NYABARONGO
Uyu muraperi ati, “Ntabwo nzaca inyuma y’ikintu, njyewe nzavugisha ukuri kugeza mpfuye. Uyu ni umusaruro w’urusaku rwanjye, niba we ari umuraperi udasakuza se bimumariye iki? Niba indirimbo zanjye azumvamo urusaku, namenye ko hari abandi biryohera, hari n’abo rutunze.”
Mu ndirimbo Udukoryo twinshi Danny yakoranye na Active, nibwo yaririmbye ashyira mu majwi Ama G amushinja ko ataririmba ahubwo agira urusaku gusa, ku ruhande rwe nta kibazo na gito bimuteye ahubwo asabira umugisha uyu mugenzi we.
REBA UKO AMA G NA BAGENZI BE BARIRIMBYE I NYAGATARE:
Ati, “Nakore atere imbere, ibyo kwirirwa avuga Ama G ngo arasakuza, ibyo ntaho bizamugeza. Njyewe simfitanye ikibazo na Danny Nanone, ariko na we nanyorohere. Namenye ibye, kuko nanjye nita ku byanjye gusa ntitaye ku wundi muntu. Ko yandirimbye byamumariye iki? Natuze rero.”
TANGA IGITEKEREZO