Uyu muraperi ukunze kurangwa no kudaca ku ruhande ukuri mu ndirimbo ze yabwiye IGIHE ko ababazwa cyane no kumva hari abana b’abakobwa bajya muri ONAPO asanga nta bundi buryo yabakebura atabinyujije mu ndirimbo.
Uyu muraperi yasobanura ko ubutumwa abahanzi batanga babunyujije mu ndirimbo bwumvikana cyane ndetse bugira n’ingaruka kuri sosiyete bityo akaba yahisemo kugira inama abakobwa bakiri bato bayoboka inzira yo kuringanyiza imbyaro batararushinga.
Yagize ati “Nkunda gukurikirana ibiganiro ku maradiyo atandukanye, ariko mbabazwa n’uko numva nta mukobwa ugitinya gutwara inda kuko bose bayobotse ONAPO ari naho mpera ndenganya abaforomo bemerera aba bana kuringanyiza imbyaro batarubaka ingo zabo”.
Yungamo ati “Nibaza niba abo baforomo ibyo bakorera abana b’abakobwa babikorera ababo bibyariye bikanyobera, nkasanga nabo bagira uruhare runini mu kuba umubare mwinshi w’abakobwa uyoboka ONAPO kuko nta nama babagira cyangwa ngo babahakanire burundu”.
Asanga abakobwa batinya inda kurusha SIDA
Kuba benshi mu bakobwa basigaye bakoresha uburyo bwo kuringanyije urubyaro byatumye Ama-G The Black ashimangira ko urubyiruko rw’ubu rwataye umuco ndetse yemeza ko mu bushakashatsi bwe abona abakobwa basigaye batinya SIDA kurusha gutwara inda.
Ati “ONAPO ni uburyo bwo kwirinda gutwara inda utateganyije, ntabwo ari uburyo bwo kwirinda SIDA, ikindi kandi ni uburyo bwagenewe abagore bashinze ingo uri muri ONAPO sintekereza ko wakoresha agakingirizo. Ibi ni byo nshingiraho nemeza ko abakobwa batinya gutwara inda kurusha kwandura SIDA”.
Ubusambanyi ntibugifatwa nk’icyaha
Ama-G The Black asanga ari ibintu bibabaje cyane kuba gusambana bitagifatwa nk’icyaha ahubwo benshi bakaba babifata nk’igikorwa gisanzwe nyamara birengagije ko bari kugomera Imana.
Yagize ati,“Mbabazwa n’uko gusambana kuri ubu byabaye nk’ibintu bisanzwe bitagifatwa nk’icyaha ndetse benshi muri twe urubyiruko twirengagiza ko Imana iba itureba”.
Yaboneyeho gukangurira urubyiruko cyane cyane abakobwa ko badakwiriye gutwarwa n’iraha ry’umubiri ahubwo bakwiriye kwikinga muri Nyagasani akabashoboza kunesha ibigeragezo n’ibigusha.
Ubusugi n’ubumanzi byataye agaciro
Tumubajije uburyo asigaye abona ubusugi n’ubumanzi mu rubyiruko rw’ubu,yavuze ko ari ikintu gihangayikishije cyane kuko umuco ntucyubahwa ngo umwana aharanire kuba isugi cyangwa imanzi kugeza ashinze urwe.

Ati “Ubundi ubusugi n’ubumazni byari ishema ku mukobwa n’umuhungu ariko kuri ubu nta gaciro bigihabwa ndetse byahoze no mu muco wacu ariko urubiruko twarabyiyibagije kandi biri mu ndangagaciro za Kinyarwanda”.
Yungamo ati “Urubyiruko ni rumfashe tuyoboke inzira nziza izira icyaha kuko Isi ishobora kuzarangira ikadusanga mu byaha. Ni byiza ko twihana tukabaho mu buzima duhora twiteguye ko Nyagasani agiye kuza”.
Imishinga ye…
Ama-G yatangarije IGIHE ko kuri ubu yashyize imbaraga ze nyinshi mu gusohora amashusho ndetse bidatinze hari indirimbo ateganya gushyira hanze.

Ati “Ubu nibanze cyane mu gukora amashusho y’indirimbo ariko vuba ndasohora indirimbo yitwa ‘Mbwira Ndakumva’ ndetse na ‘ONAPO’ nizeye ko zizashimisha abafana banjye”.
TANGA IGITEKEREZO