00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Ama G na Liliane baryohewe n’urugo rushya baherutse gushinga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 09:41
Yasuwe :

Umuraperi Ama G The Black amaze iminsi itandatu arushinganye na Uwase Liliane, bakoze ubukwe ku itariki ya 24 Ukuboza 2017.

 Ubukwe bwa Ama G bwari umuhigo wa 2017
 Yagishije inama Riderman mbere yo gufata icyemezo
 Igikomeye yakundiye Liliane ni uko ‘amwubaha bidasanzwe’
 Nyuma yo kurushinga ati “Senderi nashake umugore kuko ararambiranye”

Urugo rushya rwa Ama G The Black na Liliane ruri mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo. Uyu muhanzi uvugana amashyengo menshi no gusetsa bya hato na hato ngo ‘ubu nibwo yabaye umuntu wuzuye’.

Ubwo IGIHE yabasuye nyuma yo kurushinga, twabasanze bakiri mu mirimo yo gufungura impano bahawe no gutondeka ibintu buri kimwe gishyirwa mu mwanya wacyo ndetse by’umwihariko no kwakira abashyitsi babagenderera.

Mu mwinjiro w’ikiganiro na Ama G yatangiye avuga ashyenga mu buryo bwo kumvikanisha ko we ‘yakoze ubukwe busanzwe yirinda kwigira nk’abandi bahanzi badukanye umuco wo gukora ubukwe bagakaza umutekano’.

Yagize ati “Ubukwe ni ibintu bisanzwe, ahubwo njye numvaga abantu banzi bose babuzamo, naho se gufunga umutwe ugakumira abantu bimaze iki? Mwarabibonye, njye nakoze ibintu bisanzwe.”

Ama G ubusanzwe witwa Hakizimana Amani yavuze ko gukora ubukwe ari umwe mu mihigo ikomeye yari yiyemeje kugeraho bitarenze mu mwaka wa 2017.

Yagize ati “Mbere y’uko umwaka wa 2017 utangira nari nahize imihigo itandukanye, mu mihigo nagombaga guhigura harimo no gukora ubukwe kandi ndashimira Imana ko nabigezeho.”

Yongeraho ati “Ubukwe bwanjye mbona bwaragenze neza, nakoze iyo bwabaga gusa ntihabura ibintu bidashimisha abantu, hari abakunenga, abo uba waribagiwe gutumira, abo utumira ntibaze, ariko byagenze neza uko nabyifuzaga.”

Mu bantu bitabiriye ubu bukwe bagatungura Ama G ku isonga haza Senderi wahimbiye abageni indirimbo yo guherekeza ibirori byabo ndetse na Safi Madiba wabutashye mu gihe we yanze gutumira Ama G.

Yagize ati “Mu bantunguye harimo Senderi, yaraje araririmba yari yaduhimbiye indirimbo y’ubukwe, muri make abantu bose baje njye narabishimiye bitandukanye na babandi basigaye bakora ubukwe bagaheza abantu. Njyewe ahubwo mu bukwe bwanjye nifuzaga kubona abantu benshi bashoboka nta n’umwe uhejwe […] Na Safi ngo yaraje, byaranshimishije, njye naramutumiye kandi nta kibazo.”

Mbere na nyuma yo kurushinga, Ama G ngo yagiye ahura n’abantu bamuca intege bamubwira ko urugo ashinze rutazamara kabiri bashingiye ahanini kun go z’abandi bahanzi zashinzwe zigahita zisenyuka.

Ati “Imbogamizi ahanini nahuye nazo mbere yo gukora ubukwe ni uko hari abantu bamwe banciye intege ndetse n’ubu biriho hari abatarabyemera bavuga ko Ama G abeshya, hari n’abemeye ko aribyo ku munsi w’ubukwe. Icyo nshimira Imana ni uko byagenze neza, abanca intege bo sinabitaho.”

Ikintu gikomeye Ama G yakundiye Liliane

Yagize ati “Ikintu gikomeye arubaha, ashobora kuba yararezwe neza cyane. Ni umuntu twicara tukajya inama, tukuzuzanya, icyo namukundiye ni uko twubahana kandi angira inama, dufatanya muri byose mu kwiteza imbere, icyo ni kimwe muri byinshi byatumye mfata umwanzuro wo kumugira umugore.”

Ama G yagiriye inama abahanzi bagenzi be batarashaka gutera ikirenge mu cye gusa bakabikora babanje kubitekerezaho bihagije. Ku giti cye ngo yabikoze nyuma yo kugisha inama abamubanjirije barimo Riderman abona gufata umwanzuro ndakuka.

Yagize ati “Ntabwo mbabwiye ngo bakore ubukwe kuko Ama G yabukoze, kuko Riderman yabukoze, kuko Safi yakoze ubukwe, oya bafate umwanzuro kuko babitekerejeho. Ikindi abahanzi tuzwiho kutaba abanyakuri, kurya amafoto wakoze ubukwe bigahita birangira, nabwira bagenzi banjye ko gukora ubukwe atari ikintu cyo guhubukira, ariko tuzwi nabi nk’abahanzi.”

Yagishije inama Riderman

Ama G ati “Riderman muri iki gihugu mu baraperi yambereye intangarugero, njya no gufata iki cyemezo namugezeho turahura musobanurira byose angira inama. Ni umuntu muganira akaguha ibitekerezo, twavuye mu by’ubuhanzi yarambwiye ati ‘Hakizimana Amani wafashe umwanzuro w’uko ugiye gukora ubukwe’ nti yego hanyuma ambwira inzira bicamo nanjye ndabikora.”

Nyuma yo kurushinga Ama G n’umugore we ngo bararyohewe cyane ndetse yiyumva nk’umugabo wuzuye ufite inshingano zo guhahira urugo no gushaka icyaruteza imbere mu gihe mbere yiyitagaho nk’umusiribateri.

Ati “Ubu bavuze ngo mugitondo abagabo duhurire ku murenge, nafata iya mbere. Kuba umugabo ntabwo ari amagambo ni ibikorwa. Nyuma yo gukora ubukwe ndumva nshikamye, ubu ndi kwita ku byateza imbere umuryango wanjye, nyuma yo kurushinga ubu ndi umuntu w’umugabo.”

Mbere yo gufata icyemezo cyo gukora ubukwe, Ama G yagishije inama Riderman

Mu nshuti ze z’abahanzi, Ama G ngo yasigiye igifunguzo Senderi Hit. Yavuze ko igihe kigeze ngo Senderi ashake umugore kuko ‘amaze kurambirana’. Ati “Mu nshuti zanjye z’abahanzi umusiribateri nabwira ngo akora ubukwe ni Senderi. Ni umusiribateri urambiranye, nagerageze natwe tumwambarire amakoti.”

“Ntabwo ari inama ya kibwa mubwiye, reba ukuntu angana njye ndi umugabo we ni umusiribateri. Senderi ndagusabye kora ubukwe, nagerageze abihige mu mihigo nk’intore, nakore ubukwe ararambiranye.”

Ama G aritegura gutangira umwaka wa 2018 asohora indirimbo nshya yanditse mbere yo kurushinga, azahera ku yitwa ‘Kera habayeho’ ikubiyemo ubutumwa bukomoza ku byo yakoraga akiri ingaragu. Afitanye indirimbo na Gahongayire yitwa ‘Umwana w’umuhanda’ ya Riderman, bayisubiyemo mu bundi buryo.

Urugo rwa Ama G ruherereye i Kanombe
Ama G mu rugo rwe i Kanombe
Ama G mu ruganiriro
Inzu Ama G abanamo n'umugore we Liliane yayubatse mu 2014

Amwe mu mafoto ya Ama G na Liliane ku munsi w’ubukwe bwabo

Ku munsi w'ubukwe, Ama G yaririmbiye umugeni we
Uwase Liliane ngo yahisemo Gahongayire kuko yari asanzwe akunda ibihangano bye
Mu birori byo gusaba no gukwa Ama G yambitse Liliane impeta y'urukundo
Mike Karangwa na Aline Gahongayire nibo bagaragiye abageni
Ama G avuga ko yagize Liliane umugore kuko amwubaha bihambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .