Uyu muraperi avuga ko atandukanye cyane n’abandi bahanzi b’i Kigali bahitamo kwirirwa mu buriri bakabuvamo mu masaha y’ijoro bagiye gukora ibijyanye n’umuziki. Ama-G avumira ku gahera abahanzi banena imirimo itari ubuhanzi ngo kuko batazi agaciro ko k’umurimo.
Umwuga wo gukanika firigo awurutisha ibindi byose akora ndetse ngo ntateze kuzawuhagarika nubwo yakwamamara mu bindi bihugu.
Ati “Nkanika firigo mbikunze , bindimo kandi ni umwuga wanjye nakoze kuva kera . N’ejo hari firigo y’umukiriya wanjye nari nagiye gukanika. Aho kureka gukora firigo nava mu muziki.”
Ama G The Black yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Kigali Ngali’, ‘Uruhinja’, ‘Care’ n’izindi.
Mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko mu buzima bwe nta cyo akunda kurusha umwuga wo gukanika firigo ziba zagize ibibazo bityo akaba adateze kuzawuhagarika.
Uyu mwuga umwinjiriza amafaranga menshi kurusha ayo asarura mu muziki ari nacyo kimutera imbaraga n’ububyutse bwo kurushaho kwihugura mu bumenyi bwo gukanika ibi bikoresho.
Ati “Yego umuziki uvamo amafaranga ariko ntabwo ahwanye n’ayo mvana mu gukora firigo. Hari igihe ku munsi nshobora gukora firigo enye kandi burya habamo amafaranga menshi, nyamara sinabasha gukora ibitaramo bine ku munsi.”
Yongeraho ati “Amafaranga yo muri firigo ni menshi. Iyo ndebye neza ayo ninjiza ku kwezi, amenshi ni ayo mvana mu bukanishi. Urumva ko kubireka byaba ari ubujiji.”
Afatanya na se gukanika firigo
Ama G The Black yatangiye umwuga wo gukanika firigo mu mwaka wa 2004. Yatangiye abitozwa na se umaze kuba inzobere muri uyu mwuga ndetse ngo abifata nk’umurage ukomeye yahawe n’umubyeyi we.

Ati “Natangiye gukora firigo niga muri 2004 niga muri secondaire. Nari akana gato, nabyigiye kuri muzehe wanjye. N’ubu turafatanya muri uyu mwuga kuko na we akanika firigo.”
Yasaruyemo asaga 30,000,000 frw
Uyu muraperi uteganya gusohora album ya Gatatu avuga ko mu myaka 11 amaze akanika firigo, ngo yabivanyemo umusaruro ubarirwa muri miliyoni zisaga 30.
Ama G wize ibijyanye n’amashanyarazi mu mashuri yisumbuye, ngo iyo yambaye isarubeti n’ibikoresho yifashisha mu bukanishi akabwira abo mu rugo ko agiye ku kazi, aba yizeye ko byibuze atahana ibihumbi 200 by’umubyizi.
Menshi mu mafaranga Ama G yasaruye mu bukanishi bwa firigo yayashoye mu bikorwa bibyara inyungu andi ayongeranya n’ayo yavanye mu muziki abasha kwiyubakira inzu atuyemo n’umugore i Kanombe.

TANGA IGITEKEREZO